U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa muri Mozambique
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, aho bitegura gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.
Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira akamaro k’imyitwarire myiza, kwirinda ubwabo no gushyira hamwe nk’inkingi z’ingenzi zituma ubutumwa bugerwaho neza.
Yibukije iri tsinda ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba. Yabashishikarije guhagararira u Rwanda neza, bashyira imbere imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, anabasaba gukomeza kuzuza neza inshingano zabo bakurikiza urugero rwiza rw’abababanjirije.
Yanagarutse ku ishusho y’umutekano, abasaba gukomeza kuba maso, gukoresha neza amayeri aboneye yo kurwanya iterabwoba, no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya ibishobora guteza umutekano muke.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado mu 2021 kugira ngo zifashe iza Mozambique kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa ;Ansar al Sunnah; wari umaze imyaka igera kuri ine uhungabanya umutekano w’iyi ntara.
Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
Uyu mutwe wari warigaruriye uturere turimo Mocimboa da Praia, usenya ibikorwaremezo byaho, unahagarika ibikorwa by’Ikigo TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi. Ingabo z’u Rwanda zashoboye kwirukanamo abarwanyi bawo, bahungira mu mashyamba.


