Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, ifata umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27.
Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Pelé Stadium
Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 7 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira mwiza Muhoza Daniel yamuhaye ari mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu rushundura.
Nyuma y’iminota ibiri, Kiyovu Sports yashoboraga kwishyura ariko umupira Lola Kanda Moïse yateye n’umutwe unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 12, Junior Kameni yibwiraga ko atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, ariko asifurwa gukorera ikosa Mbonyingabo Régis.
Muderi Akbar wari umaze guhusha uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Rayon Sports yazamukanye yihuta, yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 21, ariko umupira yahinduye imbere y’izamu ukurwamo n’umunyezamu James Bienvenue Désiré Djaoyang.
Junior Kameni na we yateye umupira unyura ku ruhande rw’izamu, mbere y’uko Cherif Bayo agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 28, rikurwamo n’umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, yiharira umupira ndetse ikomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 54, Bukuru Christophe yasimbuye Uwimana Yakubu, mbere y’uko Kirongozi Richard atera umupira wakuwemo na Dande Junior nyuma y’iminota ibiri.
Rayon Sports yabonye uburyo buke bwo kongera umubare w’ibitego, aho Nshuti Didier yateye umupira n’umutwe unyura ku ruhande rw’izamu, mu gihe ishoti rya Muderi Akbar ryafashwe na James Désiré.
Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka Hakim Hamiss na Mugisha Didier basimbura Cherif Bayo na Lola Kanda Moïse
Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports harimo umupira watewe na Kagayo Shaban wakubise umutambiko w’izamu, widunda imbere y’umurongo waryo.
Ishimwe Jean René, Hakim Hamiss, Mbonyingabo Régis na Kirongozi Richard na bo bagerageje amahirwe yo kwishyurira Kiyovu Sports, ariko imipira bateye inyura ku ruhande rw’izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, ifata umwanya wa kane n’amanota 15 mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 13.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE