Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe
Umuryango w’Abibumbye (LONI) wambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya (RWANBATT-2) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) kubera ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’umusanzu wabo mu kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze muri icyo Gihugu.
Ni umuhango wabereye aho izo ngabo zikambitse mu gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko ku wa 27 Kanama 2026, uyoborwa n’Umugaba wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Maj Gen Maychel Asmi ndetse witabirwa n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara ya Ombella-M’Poko, Joseph Dokombo; Umuyobozi wa MINUSCA mu gice cy’Iburengerazuba, Brig Gen Ganselem Lkhagvasuren.
Hari kandi Umuyobozi w’Ingabo z’ibihugu bitandukanye zikorera mu Mujyi wa Bangui, Brig Gen Franco Rutagengwa; Uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri CAR, Col Alphonse Gahima ndetse n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda batuyeyo.
Maj Gen Asmi yashimye RWANBATT-2 ku bwo gusohoza neza inshingano zayo kinyamwuga n’ubwitange, ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MINUSCA, ashimangira ko umudali wa Loni ugaragaza umusanzu w’umuntu ku giti cye ndetse n’ubwitange bw’umuryango mpuzamahanga mu gushyigikira amahoro n’ituze.
Yagize ati: “Mwambare uyu mudali mwishimye. Ugaragaza ubwitange, imyitwarire myiza, ubunyamwuga no gukorera abaturage ba Repubulika ya Santrafurika.”
Maj Gen Asmi yanashimiye uruhare rwa RWANBATT-2 mu gufasha kugarura umutekano watumye abari baravuye mu byabo bagaruka mu ngo zabo.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Col LK Munana, yavuze ko Ingabo zizakomeza gushyira mu bikorwa neza inshingano za MINUSCA no gukomeza kubungabunga ibigwi zubatse binyuze ku myitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubwitange.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukora neza inshingano twahawe no gukomeza gukorera mu mucyo no mu bunyamwuga kugeza turangije ubutumwa bwacu.”
Usibye ibikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu, Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika birimo gukora umuganda, gutanga amaraso n’ibindi.



