Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ubwo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriraga Perezida Kagame mu biro bye mu Ngoro ya Lusail.

Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar byatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano w’ubushuti usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Banunguranye ibitekerezo ku bibazo bitandukanye byo mu Karere no ku rwego Mpuzamahanga, ibihugu byombi bihurijeho inyungu.

Ku ruhande rwa Qatar, ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Umukuru w’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Abdullah bin Mohammed Al Khulaifi, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi n’abandi bayobozi bakuru.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe n’abayobozi bakuru bari mu itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza kandi w’ubuvandimwe ushingiye ku bufatanye bukomeye mu nzego z’ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, no guhererekanya ubunaribonye.

Uyu mubano wagiye ushimangirwa n’amasezerano y’ubutwererane n’ingendo zihoraho z’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani mu biro bye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  2. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  3. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  4. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  5. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18