Abasirikare 566 batojwe na RDF binjijwe mu Ngabo za Centrafrique (Amafoto)
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Prof. Faustin-Archange Touadéra, yayoboye umuhango wo kwinjiza abasirikare bashya 566 mu Ngabo z’iki gihugu (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare y’amezi atandatu.
Mu basoje amasomo harimo 104, barimo ba Suzofisiye bakuru, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo, yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na FACA.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2026, mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï i Bangui, wanitabiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, abayobozi bakuru ba Leta n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare muri Santarafurika.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santarafurika, Gen. Zéphirin Mamadou, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse ashimira Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Santarafurika ko bwatanze umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu kinyamwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.
Aya mahugurwa yakozwe mu rwego rw’umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na FACA, ugaragarira mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.


