U Rwanda na Bostwana biyemeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 40
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo za Botswana (BDF), Gen Mpho Churchill Mophuting, bigamije kwagura ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ubwo Gen. Mpho Churchill Mophuting yari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’itsinda ry’ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika rishinzwe kurwanya iyezandonke.

Ibiganiro by’abo bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare.

Gen. Muganga yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane binyuze mu guhanahana amahirwe yo guhugurwa mu bya gisirikare ku nzego zitandukanye.

Yakomeje agaragaza ko aya mahirwe yafashije abasirikare b’impande zombi kurushaho gusobanukirwa inzego bakorera, gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza umubano mwiza w’ubunyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ishyirwaho rya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo z’u Rwanda (NDU-R), irimo Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda (National Defence College Rwanda), bigiye gutangira gutanga amasomo muri uyu mwaka.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare b’Ingabo za Botswana muri izi nzego z’amashuri, mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.

Ivomo: MoD

Gen. Mpho Churchill Mophuting yahawe impano
Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana byibanze ku kwagura ubufatanye mu bya gisirikare
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 40
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE