RDF yungutse abasirikare bashya (Amafoto)

RDF yungutse abasirikare bashya (Amafoto)

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya bagizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, basoje imyitozo y’ibanze bari bamazemo amezi atandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) riherereye mu Karere ka Kirehe.

‎Umuhango wo kubinjiza mu ngabo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano. ‎Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.

Abinjiye muri RDF berekanye ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa ku ntego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare, bagaragaza ko biteguye gukora inshingano batanga ikiguzi icyo ari cyo cyose mu kurinda no gukorera Igihugu.

‎Gen. Mubarakh Muganga yashimiye abo basirikare ku kwihangana, ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda no kurinda umutekano w’abarutuye.

Gen. Mubarakh Muganga kandi yabibukije inama zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye Gahunda y’Indangamirwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, gukomeza guharanira kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, imigenzo, amahame n’indangagaciro by’u Rwanda, no guhora biteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano w’Igihugu.

‎Yanabakanguriye kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira ayo macakubiri, ndetse n’imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi.

‎Yongeyeho ko amahugurwa barangije ari intangiriro y’urugendo rwabo rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda zihinduka.‎

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasabye abinjiye muri RDF kurangwa n’ikinyabupfura
Abinjiye muri RDF bigishishwe kandi uburyo bugezweho bw’uko bagomba kwitwara mu gihe bari ku rugamba
Abasirikare bashya binjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi buhambaye bahawe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44