Ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo yo kuyobora abasirikare

Ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo yo kuyobora abasirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ya gisirikare yahawe ba ofisiye bakuru, abato n’abandi bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), yari amaze amezi atanu.

Uyu muhango wo gusoza aya masomo yatangiwe mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare i Gabiro wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026.

Aya mahugurwa yongereye abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore gukora kinyamwuga nk’abayobozi ba Kompanyi (Company), abayobozi ba Peleto (Platoon), abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abasirikare muri ayo matsinda y’inzego z’umutekano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abayarangije ku bw’imbaraga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje byabafashije kugera kuri iyi ntera. 

Yagaragaje ko ibyo bagezeho bigira uruhare mu kugera ku ntego ya RDF yo kugira ingabo zifite ubumenyi n’ubunyamwuga butuma zibasha guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibishobora kuvuka.

Yagize ati: “Kugira ngo umusirikare akore neza akazi ke, agomba guhora akora amahugurwa akomeye. Amahugurwa ya gisirikare ategura umuntu gukora imirimo isaba imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje agira ati: “Amahugurwa atanga umusaruro binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bw’akazi no mu mirimo isanzwe y’ingabo. Ibi bihuye n’umurongo mugari n’inama bitangwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”

Yashishikarije abarangije aya mahugurwa, gukoresha neza ubumenyi bungutse mu kuzuza inshingano zabo anabasaba  gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, yo nkingi y’ingenzi ya RDF.

Mu barangije aya mahugurwa harimo Capt Godfrey Kagabo, wavuze ko aya mahugurwa yamwongereye ubushobozi bwo gutegura urugamba, kururwana no gutsinda umwanzi mu bihe by’intambara zijyanye n’igihe tugezemo. 

Ku rundi ruhande, Capt Betty Mukunzi yavuze ko amasomo yamuteguye neza kuyobora batayo, akamwongerera icyizere mu kuyobora ingabo, ndetse agaragaza ko ubuyobozi bwiza budashingira ku gitsina.

Aya mahugurwa yibanze ku kongerera abayarangije ubumenyi mu bya gisirikare, gutekereza byagutse, gutegura ibikorwa bya gisirikare, imiyoborere n’imicungire y’ibikorwa no gusohoza neza inshingano zitandukanye z’ubuyobozi bw’ingabo n’akazi ko mu biro mu nzego bakoreramo.

Uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi wagaragaje indi ntambwe ikomeye mu kugera ku ntego RDF yiyemeje yo gutegura abasirikare bayo mu buryo bwa kinyamwuga no kugira ingabo zifite ubushobozi buhanitse bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibizaza.

Abitabiriye amahugurwa bahawe ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore gukora kinyamwuga
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abarangije amasomo ku bw’imbaraga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44