Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18

Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Raheem Sterling, yakatiwe igifungo cy’amezi 12 ariko gisubikwa mu gihe cy’amezi 18, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka mu buryo buteje akaga, aho yagendaga anywa (akurura) imyuka ya Nitrous Oxide izwi nka ‘Laughing Gas’.

Iki gihano cyatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, n’Urukiko rwa Basingstoke Magistrates mu Bwongereza.

Urubanza rwe rukomoka ku mpanuka yakoze ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus mu muhanda wo mu Bwongereza. Amakuru yatanzwe mu rukiko agaragaza ko yari amaze igihe atwara mu buryo budasanzwe, anywa imyotsi Nitrous Oxide ayikuye mu gacupa kabugenewe, ndetse agenda ahinduranya imirongo y’imodoka mu muhanda.

Ubwo yari atwaye mu mihanda ya M25 na M3, ndetse no mu yindi mihanda yo mu gace ka Hampshire, ni bwo yaje kuva mu muhanda akagonga urugi rw’icyuma. Nta wundi muntu wagize ikibazo muri iyo mpanuka.

Mu kwezi kwa Nzeri 2026, Sterling yemeye ibyaha birimo gutwara imodoka mu buryo buteje akaga, gutunga amacupa atandatu ya Nitrous Oxide yari agenewe gukoreshwa mu buryo butemewe no kwanga gutanga ibizamini byo ku mubiri kugira ngo bipimwe.

Uretse igifungo cy’amezi 12 gisubitswe mu gihe cy’amezi 18, yanategetswe kumara imyaka ibiri atemerewe gutwara ikinyabiziga no gukora amasaha 100 y’imirimo nsimburagifungo ifitiye abaturage akamaro atishyuwe. Yanakatiwe kandi igifungo cy’amezi abiri ku cyaha cyo kwanga gutanga ibizamini byo kwa muganga (sample), ariko na cyo gisubikwa kandi gishyirwa hamwe n’igihano cy’ibanze. 

Umucamanza Kirsty Allman yavuze ko Sterling yagaragaje kudaha agaciro umutekano w’abandi bakoresha umuhanda, ashimangira ko imyitwarire ye yashoboraga guteza impanuka zikomeye.

Gusa yanagarutse ku mico ye myiza mu buzima busanzwe, ibikorwa by’ubugiraneza n’urugendo yagize mu mupira w’amaguru, agaragaza ko ibyo na byo byagendeweho mu kugena igihano.

Urugendo rwa Sterling mu mupira w’amaguru

Raheem Sterling w’imyaka 31 yavukiye i Kingston muri Jamaica, aza kwimukira mu Bwongereza akiri muto. Yatangiye kumenyekana cyane mu ikipe ya Liverpool mbere yo kwerekeza muri Manchester City mu 2015.

Muri Manchester City, yegukanye ibikombe bine bya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), ibikombe bitanu bya League Cup n’Igikombe cy’u Bwongereza (FA Cup).

Mu 2022, yerekeje muri Chelsea, nyuma aza gutizwa muri Arsenal mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Nyuma yaho yakiniye Feyenoord yo mu Buholandi mu masezerano y’igihe gito mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Kugeza ubu nta kipe afite. 

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Sterling yakinnye imikino 82 atsinda ibitego 20. Yagize uruhare mu rugendo rw’iyo kipe rwayigejeje ku mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2018 no ku mukino wa nyuma wa Euro 2020.

Mu 2021, yahawe umudali wa MBE kubera uruhare yagize mu kurwanya ivangura n’irondaruhu mu mupira w’amaguru. 

Raheem Sterling yahawe igihano cy’igifungo cy’amezi 12 asubitswe amezi 18
Raheem
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  2. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  3. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  4. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38
  5. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05