Abasirikare bane b’u Rwanda basoje amasomo muri Turukiya
Abanyarwanda bane barimo Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert, basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare n’iry’Ingabo zirwanira mu kirere muri Turukiya.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, uyoborwa na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan ndetse bahabwa ipeti rya Second Lieutenant (2nd Lt)
Muri uyu muhango, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi wayo muri Turukiya Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga naho RDF yari ihagarariwe na Col. Jean Pierre Rulisa, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri iki gihugu.
Umubano w’u Rwanda na Turukiya ushingiye ku nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, umuco, ingufu, ubushakashatsi n’umutekano.
Uyu mubano warushijeho gukomera nyuma y’uko u Rwanda rufunguye Ambasade i Ankara mu 2013, na Turukiya igafungura Ambasade i Kigali mu 2014, bituma imikoranire hagati y’ibihugu byombi irushaho gutera imbere.
Mu myaka yakurikiyeho, ubufatanye bw’u Rwanda na Turukiya bwagiye bwaguka, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Imibare iheruka igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwavuye ku gaciro kari hafi ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika mu myaka ya 2000, bugera hafi kuri miliyoni 500 z’amadolari.
Umubano w’Ibihugu byombi wakomeye kurushaho ubwo Turikiya yafunguraga Ambasade yayo i Kigali mu 2014, mu gihe u Rwanda rwayifunguye i Ankara mu 2013. Kuva icyo gihe Ibihugu byombi byongereye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ingabo n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Mu rwego rw’uburezi, Abanyarwanda bahabwa buruse zo kujya kwiga muri icyo Gihugu ndetse imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya igaragaza ko mu myaka irenga 30 abanyeshuri 285 b’Abanyarwanda bahawe buruse zo kwiga muri icyo Gihugu.
Umubano w’Ibihugu byombi kandi wongeye kwagura amarembo yo kugenderana ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri icyo Gihugu muri Mutarama 2025, rwabaye urwa mbere rubaye hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Recep Tayyip Erdoğan, bagirana ibiganiro ku mubano w’Ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura kurushaho ndetse muri urwo ruzinduko Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ane y’ubufatanye.
