Gen. Muhoozi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Gen. Muhoozi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira ubufatanye n’umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali yakiriwe na Gen. Mubarak Muganga. Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

General Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025, icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, anasura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Uyu musirikare yigishije abanyeshuri biga muri iri shuri baturutse mu bihugu 20, isomo ryo kongera imbaraga mu bufatanye nk’ishingiro ryo kurinda umutekano wa Afurika. Yasabye abo banyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, nko kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ubuvandimwe bw’abatuye kuri uyu mugabane.

Gen. Mubarakh Muganga yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba ku kibuga cy’indege
Maj. Gen. Willy Rwagasana asuhuza Gen. Muhoozi Kainerugaba
Gen. Muganga yakiriye Gen. Muhoozi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42