Minisitiri Biruta yasabye abakozi bashya ba RCS kwirinda ruswa

Minisitiri Biruta yasabye abakozi bashya ba RCS kwirinda ruswa

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abakozi bashya 515 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) kurangwa n’ubunyangamugayo no kwirinda ruswa, kubahiriza amategeko no gukoresha neza ububasha bahabwa mu kazi, abibutsa ko bafite inshingano zo kurinda umutekano w’amagororero no gufasha abagororwa kwisubiraho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’icyiciro cya munani cy’abakozi bashya ba RCS, wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’uru rwego riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana.

Abarangije ni 515, barimo abasore 289 n’inkumi 226, bamaze amezi icyenda bahabwa amasomo n’imyitozo bibategurira inshingano zo gucunga umutekano w’amagororero no kwita ku bagororwa.

Minisitiri Biruta yavuze ko umukozi wa RCS adakwiye kumva ko inshingano ze zigarukira ku gucunga abantu bagororwa no kurinda umutekano w’igororero, ahubwo ko agomba no kugira uruhare mu kubafasha guhindura imyitwarire no kwitegura gusubira mu muryango.

Yagize ati: “Murasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura. Muzubahirize amategeko, amabwiriza n’indangagaciro za RCS, mwirinda ruswa, gukoresha nabi ububasha mwahawe mu nyungu zanyu bwite, n’indi myitwarire yose ishobora gusenya icyizere mugomba kubakiraho umurimo wanyu.”

Yibukije abakozi bashya ko umutekano w’igororero ugomba kugendana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, asaba ko bakora kinyamwuga kandi bakubaha agaciro ka buri muntu.

Ati: “Umukozi w’igororero ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugendo rwo gufasha uwakoze icyaha kwisubiraho, guhindura imyitwarire no kwitegura gusubira mu muryango nyarwanda ari umuntu ushobora kuwubamo neza kandi akawuteza imbere.”

Minisitiri Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mategeko no mu mikorere agamije kunoza uburyo bwo kwita ku bantu bakoze ibyaha bagakatirwa n’inkiko, hibandwa ku kubahiriza uburenganzira bwabo, kubafasha kwisubiraho no kubategura gusubira mu muryango ari abaturage bubahiriza amategeko kandi bashobora kwibeshaho.

Yasabye abarangije aya mahugurwa gukomeza kwiyungura ubumenyi, kwakira inama z’ababayobora no kumva ko gusoza amahugurwa y’ibanze ari intangiriro y’urugendo rwo gukomeza kwiteza imbere mu mwuga.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS, SSUPT Tony Valens Mutuyimana, yavuze ko aya mahugurwa yatangiye ku wa 6 Gashyantare 2026, atangirana n’abanyeshuri 523, ariko umunani muri bo bakaba batarayasoje kubera impamvu z’ubuzima no gutsindwa amasomo.

Yavuze ko mu gihe cy’amezi icyenda bize amasomo arimo ubumenyi bw’ibanze mu gucunga amagororero, ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati: “Twemeza tudashidikanya ko bazatanga umusanzu uko bashoboye mu gucunga umutekano.”

Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu, abafatanyabikorwa ba RCS n’abarimu bagize uruhare mu gutegura no gutanga aya mahugurwa.

Abasoje amahugurwa biyemeje kuzuza inshingano zabo

Tuyizere Emmanuel, umwe mu barangije aya mahugurwa, yavuze ko yishimiye kuyasoza, ashimangira ko ubumenyi yungutse buzamufasha kwita ku bagororwa no kubacungira umutekano.

Yagize ati: “Ibyo nize harimo kurinda igororero, ubumenyi rusange bwo kugorora no kwita ku bagororwa, cyane cyane abafite ubumuga kugira ngo na bo bahabwe uburenganzira bwabo.”

Byukusenge Esther yavuze ko gukora muri RCS ari inzozi yari amaranye igihe, akavuga ko nubwo hari igihe yumvaga acitse intege mu mahugurwa, intego yari afite yo kuyasoza yamufashije gukomeza.

Yagize ati: “Nari mfite izo nzozi, ndangije amashuri nagiye kubisaba, baranyemera nza ku masomo. Nize byinshi bizatuma mfasha abagororwa, nanjye ubwanjye n’Igihugu muri rusange.”

Yagiriye inama abakobwa bakiri bato kwitinyuka no guharanira kujya mu nzego zitandukanye, zirimo iz’umutekano n’izifata ibyemezo, kuko na bo bashoboye.

Ati: “Abakobwa bagenzi banjye nta kwitinya, abakobwa turashoboye, ntacyo tutakora. Leta yaduhaye umwanya ni ahacu ngo tugaragaze ibyo dushoboye, tujya mu nzego zifata ibyemezo, iz’umutekano kandi byose tubifitiye ubushobozi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  2. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  3. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17
  4. Meya wa Huye yijeje kunoza ibikorwa remezo by’imihanda aho bitari 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:06
  5. Perezida Zelensky ababajwe n’ubushuti bwa Trump na Putin 27 Ugushyingo 2026 Saa 14:29