Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Ethiopia

Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Ethiopia

Ba Ofisiye bato babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo yo ku rwego rwa ‘Cadet’ mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘Holeta Military Academy’ muri Ethiopia. Umuhango wo gusoza ayo masomo  wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (FDRE Defense Force), Field Marshal Birhanu Jula.

Mu banyeshuri basoje amasomo, Officer Cadet Niyigena Lucie yahize abandi banyeshuri b’abanyamahanga, nyuma yo kugaragaza ubuhanga n’imyitwarire myiza mu masomo ya gisirikare.

Muri uyu muhango, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Col. David Sangani, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia.

Kohereza abasirikare bato kwiga mu mashuri mpuzamahanga nk’iri, ni kimwe mu bikorwa bishimangira umuhate w’Ingabo z’u Rwanda wo gukomeza kongerera abasirikare ubushobozi n’ubumenyi bwimbitse, no gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu mu kubungabunga umutekano mu Karere.

Officer Cadet Niyigena Lucie wahize abandi banyeshuri b’abanyamahanga yashimiwe
Ba Ofisiye bato babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo yo ku rwego rwa ‘Cadet’ muri Ethiopia
Amasomo yatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘Holeta Military Academy’ muri Ethiopia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42