Gatsibo: Hafashwe ukekwaho kwiyicira umwana akamuhisha mu ishashi
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo zataye muri yombi umugore w’imyaka 34 wo mu Kagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama, ukekwaho kwica uruhinja yari amaze kubyara, akarungira mu isashi akarurambika mu gikoni cy’iwabo. Abaturanyi bamenye iby’uru ruhinja ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, nyuma yo kumenya ko uyu mugore yari yabyaye, ariko umwana akaza gupfa mu buryo butarasobanuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Nayigiziki Girbert, yabwiye Imvaho Nshya ko mu biganiro ubuyobozi bwagiranye n’uwo mugore yahakanye ibyo akekwaho byo kuba yarishe umwana we. Uwo muyobozi yavuze ko hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba yishe uruhinja kubera ko yari umukobwa, kandi ko n’abandi bana afite ari abakobwa, ariko ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri. Ati: “Hari amakuru…
23 Nzeri 2026 Saa 12:03








