Nyagatare: Ibikoresho bya miliyoni 12 Frw bizafasha Imboni z’umupaka kunoza akazi
Abakora akazi ko gucunga ibyambu biri hirya no hino mu Karere ka Nyagatare bagera kuri 650 bagenewe ibikoresho byo kubafasha mu kazi kabo, aho bahamya ko bigiye gutuma buzuza inshingano zabo zo gucunga umutekano no gukumira abambukiranya imipaka mu buryo butemewe, akazi bakora ku manywa na nijoro.
Imboni z’umupaka ni abaturage b’inyangamugayo batoranywa mu Mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, bagahabwa akazi ko gufasha kugenzura abakoresha imipaka mu buryo butemewe ndetse n’abambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.
Abahawe ibi bikoresho bagaragaza ko bigiye gutuma zimwe mu mbogamizi bagiraga mu kazi kabo zivaho bityo bakuzuza neza inshingano bahawe.
Gakusi John yagize ati: “Ubusanzwe akazi kacu twagakoraga ariko twajyaga duhura n’ibibazo birimo kutagira inkweto zabugenewe, aho wasangaga buri wese yiyambariye ize zitamworohereza mu kazi bikaba ikibazo gikomeye nko mu gihe cy’imvura mu bunyereri. Akenshi abantu tuba ducungana nabo bambutsa magendu n’abambuka mu buryo butemewe usanga bakoresha bya bihe bidasanzwe, nko mu gihe imvura igwa cyangwa mu bihe by’ijoro.”
Akomeza agira ati: “Gukurikira umuntu nk’uwo rero wowe unyeranyereza muri pantufure byabaga ari ikibazo. Twizera ko ubwo tubonye inkweto z’akazi bigiye kudufasha gukora neza. Ni ibikoresho twishimiye biradufasha kunoza akazi.”
Uwimana Boniface we avuga ko mu byo yishimira harimo kuba bahawe uburyo bwo gucunga umutekano neza no kugenzura abari gukoresha inzira zitemewe nijoro.
Ati: “Mu bikoresho twahawe harimo n’amatoroshi meza ashobora kumurika kure ku buryo bigiye gufasha umuntu ukora ijoro. Wasangaga bigorana kumenya ko umuntu agucishijeho umuzigo wa magendu nijoro ndetse n’uburyo bwo kumugenzura no kumukurikirana bikagorana. Amatoroshi twahawe azatuma akazi koroha kuko bizanorohereza imboni zikora nijoro kutagwa mu mikoki n’inzira mbi zikoreshwa n’abafutuzi n’abaforoderi.”
Byabashayija Celestin we yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwacu buzirikana akazi dukora amanywa na nijoro bukaba bwaradutekerejeho bukatugenera ibikoresho byo kutwunganira. Urugero nk’aya matoroshi baduhaye wasangaga hari n’abaforoderi bayagendana mwabatangira bakabamurika mwe ntacyo kubamurikisha mufite. Ubu rero tugiye guhangana neza n’abakoresha nabi imipaka n’imbyambu byacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko gucunga neza ibyambu bifite umumaro munini urimo umutekano n’ubukungu, ari yo mpamvu abakora aka kazi bafashwa kugakora neza. Anabasaba kuba inyangamugayo nkuko babyiyemeje.
Yagize ati: “Akazi gakorwa n’abacunga ibyambu gafite agaciro gakomeye mu buryo bwo gucunga umutekano ndetse no mu buryo bw’ubukungu bw’igihugu cyacu. Mu kugenzura abinjira n’abasohoka bashobora kunyura ahatemewe cyangwa mu buryo bwemewe bituma hakumirwa uwaza afite imigambi mibi.
Mu bukungu, iyo hari abinjiza ibicuruzwa mu buryo butazwi ntibasora bigahombya Leta ndetse bikanahombya umucuruzi ubikora mu buryo bwemewe anatanga umusoro.”
Uyu muyobozi yasabye imboni z’umupaka gukumira bivuye inyuma ibiyobyabwenge binyuzwa ku byambu ndetse n’izo zitemewe n’izindi magendu zose.
Ibikoresho byahawe imboni z’umupaka byose hamwe byatwaye ingengo y’imari ya miliyoni 12 yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro
Buri cyambu gicungwa n’imboni z’umupaka 6 zigituriye aho babiri bakora uburinzi bwa ku manywa naho bane bagakora ijoro.
Kugeza ubu iyi gahunda y’imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare ikorera mu mirenge ya Rwimiyaga, Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe.
