Ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2026, habaye igitaramo cy’urwenya rukozwe mu Cyongereza cyiswe ‘Ntakirutimana Xperience’, cyateguwe n’umunyarwenya Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeria
Iki gitaramo cyaranzwe n’ibyishimo n’ibitwenge, kubera abanyarwenya batandukanye babasusurukije, by’umwihariko Baby Fiston, umwana w’imyaka 10 wagaragaje impano idasanzwe mu gutera urwenya.
Uyu mwana yagaragaje ubuhanga mu gutera urwenya, bituma umunyarwenya Doctall Kingsley asaba abitabiriye igitaramo kumushyigikira, abenshi mu bitabiriye bahagurutse bose bakajya ku rubyiniro guha uwo mwana amafaranga mu rwego rwo gushyigikira impano ye.
Muri uko kujya ku rubyiniro kandi abantu bashyigikira Baby Fiston, haje kubaho akavuyo katejwe n’umunyarwenya Joshua Kamirindi wasaga nk’uwanyoye inzoga aho yateje umuvundo abuza umwe mu bashaga kujya gushyigikira uwo mwana.
Ibyo byabaye mu gihe igitaramo cyari cyegereje kurangira bigatuma Doctall Kingsley asaba abashinzwe umutekano kumuvana ku rubyiniro.
Joshua yanze kuva aho yari ari, ahubwo yihambira ku ntebe, bituma abashinzwe umutekano bamuterura bamusohora ku ngufu. Igitaramo kirakomeza.
Baby Fiston ni umwe mu bana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation akaba yagaragaje ko no mu bakiri bato harimo abafite ubushobozi mu bijyanye no gusetsa, ko imyaka atari yo yonyine igena ubushobozi bw’umuntu mu byo akora.
Igitaramo ‘Ntakirutimana Xperience’ cyabereye muri Petit Stade Amahoro cyari cyateguwe na Doctall Kingsley, umunyarwenya w’Umunya-Nigeria wamamaye mu Rwanda nka Ntakirutimana, cyaranzwe kandi n’ibibazo by’amajwi yavuga nabi, byatumye hari abitabiriye batumvaga neza ibyo abanyarwenya bavugaga.
Abandi mu banyarwenya bataramye harimo Patrick Rusine, Babu Joe, Muhinde n’abandi, icyakora ubwitabire bwo ntabwo bwari hejuru.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE