Aho guhana FDLR bahana abayirwanya- Perezida Kagame

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kidakemuka kuko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kugikemura kidaherewe mu mizi, aho kwibanda ku ntandaro yacyo.

Yavuze ko ibihano bihora bifatirwa u Rwanda, bisa nkaho bigamije gukemura ikibazo nyamara ahubwo byagombye gufatirwa umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026, avuga ko iki kibazo kimaze hafi imyaka 30 kandi ko cyagiye kigirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.

Ati: “Mbere na mbere, ntabwo ari ibintu bigoye kumva icyo ikibazo nyirizina gishingiyeho. Iki ni ikibazo kimaze imyaka igera kuri mirongo itatu.”

Perezida Kagame yavuze ko Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Aziya ndetse n’Afurika, bose bagize uruhare mu kugishakira umuti, ariko ko kugeza ubu hakibura igikorwa cyo kugikemura zihereye mu mizi.

Yavuze ko inkomoko y’ikibazo, uburyo cyagiye gikemurwamo cyangwa kititabwaho neza ndetse n’abafite uruhare muri cyo byose bizwi.

Ati: “Mbere y’amasezerano ya Washington, mu myaka myinshi ishize habayeho ibikorwa, ibiganiro byinshi ku buryo iki kibazo cyakemurwa, ku buryo ibyo bikorwa bibarirwa mu magana. Ariko kugeza ubu, ikibazo kiracyahari.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bagira uruhare mu biganiro kuri iki kibazo bakunda kucyoroshya, bakavuga ko ari icy’u Rwanda.

Yavuze ko hari imyumvire isa n’aho ikibazo cyakemuka u Rwanda ruramutse ruvanywe muri aka karere, ariko asaba abatekereza batyo kwibaza niba koko ari ko kuri.

Ati: “Hari n’abashaka kucyoroshya bakavuga ko ikibazo ari u Rwanda. Ni ukuvuga ko iyo u Rwanda rutabaho cyangwa hakaba uburyo bwo kuruvanaho rukajyanwa ahandi, ngo ibyo byaba ari igisubizo. Ariko umuntu yakwibaza niba koko ibyo ari ukuri.”

Yavuze ko hari impande nyinshi zirebwa n’iki kibazo, zirimo RDC, Umuryango Mpuzamahanga, u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu Karere, kandi ko zose zagize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu gushakira umuti icyo kibazo.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu atarabona imbaraga zihagije zashyizwe mu gukemura intandaro y’ikibazo.

Ati: “Nta mbaraga ndabona zashyizweho zigamije kwibanda ku kibazo nyirizina no kugikemura uhereye ku ntandaro yacyo. Ahubwo usanga buri gihe bibanda ku bintu biri hejuru gusa, bidakemura ikibazo mu mizi.”

Yatanze urugero ku buryo FDLR yagiye ivugwaho mu bihe bitandukanye, aho rimwe bavuga ko ikiriho, ubundi bakavuga ko itakiriho.

Yavuze ko hari n’abavuga ko u Rwanda rukoresha FDLR nk’urwitwazo rwo kujya gushaka amabuye y’agaciro muri RDC.

Perezida Kagame yavuze ko n’abantu bamwe wabona ko bafatana iki kibazo uburemere, rimwe na rimwe usanga batanga ibitekerezo bituma umuntu yibaza ubushobozi bw’abayobozi n’ibihugu mu kumva no gukemura ikibazo.

Perezida Kagame yanenze uburyo ibihano mpuzamahanga bikunze gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Ibihano, yego, biteza ibibazo. Ariko ibyo ni byo gusa. Byongerera ibibazo ibindi bibazo byari bisanzwe bihari. Ntabwo ari igikorwa kigamije gukemura ikibazo.”

Yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uburyo ibyo bihano bishyirwa mu bikorwa.

Ati: “Aho guhana FDLR cyangwa abakorana na yo cyangwa abayishyigikira, bahana abari kuyirwanya. Ndavuga nti ibyo bifite ibisobanuro byabyo?”

Yavuze ko aho kwibanda ku kibazo cy’Abanye – Congo barimo kurwana baharanira uburenganzira bwabo, hakwiye kubaho ibisobanuro byimbitse ku mpamvu z’ayo makimbirane.

Yabajije ati: “None se FDLR ikora iki kuri twe? Ese ni twe tubima ubwo burenganzira? Cyangwa se ni twe twabateye inkunga ngo barwane baharanira kugarura uburenganzira bwabo muri Congo?”

Perezida Kagame yavuze ko inkomoko y’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko u Rwanda ruyibona, igomba gusuzumwa neza kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Yavuze ko iyi ntambara yatangiye mu Ukwakira 2021, yongeraho ko RDC ubwayo yagize uruhare mu kuyitangiza.

Ati: “Mu by’ukuri, iyi ntambara yatangijwe na Congo ubwayo. Congo yakoranye n’abantu kugira ngo hatangire icyo gitero muri Congo, kandi gahunda yari isanzwe ari iyo gushyira amakosa kuri uwo mugambi ku Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ikibazo cy’umuzi w’amakimbirane kidakemuwe, gukomeza gushyiraho ibihano cyangwa kwitana ba mwana bitazatanga igisubizo kirambye.

Yashimangiye ko u Rwanda rushaka amahoro, ariko ko ruzakomeza gushyira imbere umutekano warwo.

Ati: “U Rwanda rurashaka amahoro, kandi twiteguye kuyarwanirira.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE