U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kuzimya inkongi z’umuriro
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu (MINTER) yatangije umushinga ugamije gusuzuma no kuziba ibyuho biri mu bikorwa byo kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara mu gihe cy’ibyago, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kurinda ubuzima, imitungo n’ibikorwa biteza imbere ubukungu.
Ni umushinga uterwa inkunga n’Igihugu cya Pologne binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO), watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026 i Kigali.
Biteganyijwe icyiciro cya mbere cyawo kizibanda ku gusuzuma ubushobozi igihugu gifite mu kuzimya inkongi no gutabara, kugaragaza ibyuho bihari ndetse no gutanga ibisubizo byafasha kubikemura.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu Benjamin Sesonga, yavuze ko uko habaho iterambere ry’ubukungu, ubwiyongere bw’imijyi n’iyaguka ry’inganda n’ubucuruzi bituma impanuka z’inkongi z’umuriro zirushaho kwiyongera.
Yagize ati: “Tugomba guhora dusuzuma niba ingamba, ubushobozi, ibikoresho, ibikorwa remezo, amategeko, abakozi ndetse n’uburyo bwo guhuza ibikorwa dufite bihagije kugira ngo duhangane n’izo nkongi z’umuriro”
Sesonga akomeza avuga ko ingaruka z’inkongi z’umuriro zidakwiriye kurebwa gusa hashingiwe ku gaciro k’amafaranga, kuko umuriro ushobora gutwara ubuzima bw’abantu, inzu, imishinga y’ubucuruzi n’ibindi.
Sesonga kandi avuga ko kimwe mu bizibandwaho muri uyu mushinga ari ukwita cyane ku guhugura abafasha mu gutanga ubutabazi bwibanze kuko kugeza ubu usanga kuzimya ahabaye inkongi bikorwa na Polisi y’u Rwanda gusa kandi ikaba itagera hose icyarimwe.
Ati: “Nk’ubu turi muri gahunda yo kwigisha abantu uko birinda inkongi y’umuriro, uko bakoresha neza ibikoresho bafite cyane cyane muri iki gihe turimo cy’izuba. Icyo uyu mushinga uzadufasha n’ukugera kuri buri muturage kuko dufatanyije n’abaturage twagera ku rugero rushimishije.”
Iryo suzuma rizamara ibyumweru 12, aho hazarebwa sitasiyo zizimya inkongi, imodoka n’ibikoresho byo gutabara, ibikorwa remezo, umubare n’ubushobozi bw’abakozi, uburyo bwo kohereza abatabazi mu gihe cy’amage ndetse n’uburyo inzego zitandukanye zihuzamo ibikorwa.
Jonas Munyurangabo, Umuyobozi wa UNIDO mu Rwanda, avuga ko icyatumye bahitamo gukorana n’u Rwanda ari uko ruri mu bihugu bifite icyerekezo kandi gushaka igisubizo mbere y’uko guhura n’ibibazo ari ingenzi.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gitekereza ku hazaza. Ntirutegereza ko ibibazo bivuka mbere yo gushaka uburyo bwo kubikemura byadufashije guhitamo gukorana na rwo.”
Muri uwo mushinga kandi hazanasuzumwa uko sitasiyo zizimya inkongi zikwirakwijwe mu gihugu, hagaragazwe ahantu hashobora kutagerwaho vuba n’ubutabazi.
Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga ari na cyo kizaberamo iryo suzuma kizakorerwa i Kigali no mu turere twatoranyijwe, turimo Musanze, Nyagatare, Rwamagana, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Kayonza na Gatsibo.
Umushinga uzasuzuma kandi ubushobozi bwo gukoresha imodoka zigezweho zizimya inkongi, ibikoresho byihariye byo gutabara, uburyo bw’itumanaho no gucunga ibikorwa, ndetse n’ikoranabuhanga ryafasha mu gihe cy’ibyago byibasira inganda, impanuka n’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Hazarebwa kandi uburyo amatsinda y’abakorerabushake, urubyiruko, abakozi bo mu nganda n’abaturage bashobora kugira uruhare mu gukumira inkongi, kwitegura no gutabara hakiri kare inkongi ikamara kuba.
Ushinzwe ibyoherezwa mu mahanga muri sosiyete yo muri Pologne ikora imodoka zizimya inkongi, WISS, Michal Fedek yavuze ko iri tsinda riri gusuzuma amategeko, gahunda n’ubushobozi u Rwanda rufite, rikabigereranya n’ubunararibonye ryakuye mu mishinga nk’iyi yakozwe mu bindi bihugu.
Igitekerezo cy’uwo mushinga cyatangijwe mu 2023, nyuma itsinda ry’u Rwanda risura Pologne muri Nzeri uwo mwaka kugira ngo ryige ku mikorere y’uburyo bwo kuzimya inkongi no gutabara, harimo n’uruhare rw’abakorerabushake.



