Valentine Rugwabiza yasimbuwe na Mohamed Ag Ayoya ku buyobozi bwa MINUSCA

Valentine Rugwabiza yasimbuwe na Mohamed Ag Ayoya ku buyobozi bwa MINUSCA

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yashyizeho Umunya-Mali Mohamed Ag Ayoya nk’Intumwa ye yihariye muri Repubulika ya Centrafrique, akaba n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), asimbuye Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wari usanzwe muri izo nshingano.

Iri shyirwaho ryatangajwe ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho Guterres yashimiye Rugwabiza ku buyobozi bw’indashyikirwa yagaragaje muri MINUSCA, bwagize uruhare mu bikorwa by’ingenzi Centrafrique yagezeho, birimo amatora rusange, intambwe yatewe mu kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, guteza imbere inzira y’amahoro no gushimangira umutekano.

Rugwabiza yari amaze imyaka irenga ine ayobora ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe Centrafrique ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ingaruka z’amakimbirane yagiye ayogoza icyo gihugu.

Uyu Munyarwandakazi yagizwe Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA ku wa 23 Gashyantare 2022, atangira ku mugaragaro imirimo ye ku wa 1 Mata uwo mwaka, aho yari asimbuye Umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye, wari umaze imyaka itatu ayoboye ubu butumwa.

Ibyo wamenya kuri Mohamed Ag Ayoya ugiye kuyobora MINUSCA

Mohamed Ag Ayoya ugiye gusimbura Amb. Valentine Rugwabiza afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ibikorwa by’ubutabazi, guhangana n’ibibazo by’ingutu n’ubufatanye mu iterambere.

Kuva muri Mutarama 2023, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri MINUSCA, akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’iby’Ubutabazi muri Centrafrique.

Mbere yo kujya muri Centrafrique, Ayoya yakoze imirimo itandukanye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), aho yabaye umuhagarariye muri Afghanistan hagati ya 2022 na 2023, muri Somalia kuva mu 2021 kugeza mu 2022, muri Sudani y’Epfo hagati ya 2019 na 2021, muri Zimbabwe kuva mu 2016 kugeza mu 2019 no muri Guinée hagati ya 2013 na 2016.

Muri Guinée, yayoboye ibikorwa bya UNICEF byo guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika. Yanagize uruhare mu gucunga ibibazo bikomeye by’ubutabazi, birimo n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 muri Sudani y’Epfo na Somalia.

Mohamed Ag Ayoya yagizwe Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni  muri Repubulika ya Centrafrique n’Umuyobozi wa MINUSCA

Yanakoze mu bindi bihugu birimo Haïti, u Buhinde, Sierra Leone, Mali, Niger, Tchad na Mauritanie, aho yagize uruhare mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera abana, guteza imbere imibereho yabo n’ubuzima.

Mohamed Ag Ayoya afite impamyabumenyi mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya Bamako muri Mali, ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imirire yakuye muri Kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse ururimi kavukire rwa Tamasheq, avuga kandi indimi za Bamanan na Songhai, Icyongereza n’Igifaransa.

MINUSCA ikora iki muri Centrafrique?

MINUSCA ni ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no gutanga umutekano muri Repubulika ya Centrafrique. Bwatangiye ibikorwa ku mugaragaro ku wa 15 Nzeri 2014, bugamije gufasha icyo gihugu kuva mu bibazo by’amakimbirane, kurinda abasivili no gushyigikira inzego za Leta mu kugarura amahoro n’umutekano.

Mu nshingano z’ingenzi z’ubu butumwa harimo kurinda abaturage, gushyigikira inzira ya politiki n’amahoro, gufasha mu kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gufasha inzego z’igihugu kongera ubushobozi bwo gucunga umutekano.

U Rwanda ruri mu bihugu byohereje ingabo n’abapolisi muri ubwo butumwa bwa mbere, kugeza n’uyu munsi aho ibihugu byombi binafitanye amasezerano y’imikoranire yihariye mu bijyanye n’umutekano.

Ishyirwaho rya Mohamed Ag Ayoya rije mu gihe Centrafrique ikomeje urugendo rwo kubaka amahoro arambye no kongera ubushobozi bw’inzego zayo, mu gihe MINUSCA na yo ikomeje gufasha mu guhangana n’ibibazo by’umutekano no gushimangira ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Madamu Rugwabiza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Centrafrique aherekejwe n’abayobozi n’abashinzwe umutekano. (Foto Ububiko)
Madamu Valentine Rugwabiza (iburyo) ahura na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique Félix Moloua i Bangui, ku wa 15 Mata 2026 (Foto: Ububiko)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53