Abanyeshuri 7 188 bakopeye bagiye kongera gusubiramo ibizamini bya Leta

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 30, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko kubera ibikorwa byo gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026, bikagaragara ko abanyeshuri 7 188 hirya no hino mu Gihugu bakopeye, hafashwe umwanzuro ko ibizamini bya Leta bagiye kubisubiramo kuva ku wa 02 kugeza ku wa 04 Nzeri 2026.

Itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri uyu wa 30 Kanama 2026, ryagaragaje ko iperereza ryagaragaje ko habayeho gukopera mu buryo bwa rusange mu byumba 254, byakorwagamo ibizamini byarimo abanyeshuri 7 188, bityo bakaba bahawe amahirwe yo kongera gusubiramo ibizamini bya Leta nubwo amakosa nk’ayo ahanishwa gutesha agaciro ibizamini umunyeshuri yakoze.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru yemeje ko nyuma y’iperereza hafashwe ibyemezo bijyanye n’ibyagaragaye, kandi bari bafite amahitamo abiri aho byashobokaga ibizamini byakozwe byateshwa agaciro bigatuma benshi basibira, ariko basanga aho guhana abo bana bose kandi gukopera kwabo byaragizwemo uruhare n’abantu bakuru, bahabwa andi mahirwe.

Yagize ati: “Kubera uruhare rw’abantu bakuru cyane cyane ni yo mpamvu twafashe icyemezo kugira ngo turengere aba bana babone ayo mahirwe yo kongera gukora ibindi bizamini.”

Minisitiri yagaragaje ko nyuma yo gukora ibizamini, bazahita batangira gukosorwa bikaba biteganyijwe ko amanota yabo azasohoka ku wa 11 Nzeri 2026, bagatangira kwiga ku wa 14 Nzeri nyuma y’icyumweru abandi batangiye.

Yongeyeho ko abakuru bagize uruhare muri uko gukopeza, batangiye gukorwaho iperereza, hari abamaze kubazwa ndetse hari n’abandi bazabazwa kandi bazatangazwa ku mugaragaro.

Yagize ati: “Tuzanatangaza twerekane abo bantu kugira ngo n’abandi batazagira ibitekerezo byo kugira icyo bakora kugira ngo bangize imbaraga turi gushyira mu kuzamura ireme ry’uburezi.”

MINEDUC yasabye abanyeshuri bazasubiramo kongera kwitegura ndetse ababyeyi n’abarezi bakabafasha uko bashoboye kandi bakabahumuriza kugira ngo bakore neza.

MINEDUC yongeyeho ko ku wa 31 Kanama 2026, izatangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakorerwaho n’andi mabwiriza akenewe kandi bazakorana bya hafi n’izindi nzego kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza mu buryo bwitondewe.

Yagaragaje ko abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abanyeshuri bakekwaho gukopera bamenyekanye hifashishijwe uburyo bubiri.

Yasobanuye ko hari abagiye bafatirwa mu cyuho mu gihe bakoraga ibizamini, mu gihe abandi bagaragaye mu gihe cyo gukosora, aho basanze abanyeshuri bo mu kigo kimwe cyangwa mu itsinda rimwe bafite ibisubizo bimwe kandi bitari byo.

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri 277 452 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, abatsinze ari 88,21%, bakaba bariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%, mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange (O-Level) bari 149 533.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 30, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE