2026/2027: Abaziga mu Mashuri Nderabarezi baziga imyaka 5
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko abaziga mu Mashuri Nderabarezi (TTC) umwaka utaha bazajya biga imyaka 5, kuko bazahita bakomereza muri kaminuza bagasoza bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanam 2026, ubwo yagaragazaga ishusho y’uburezi uko ihagaze, cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, no guhanga udushya.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagize ati: “Abazatangira kwiga ubwarimu ubu, baziga imyaka 5 mbere yuko bigisha, aho kwiga itatu yari imenyerewe, ariko muri iyo myaka 5 azasohoka afite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).”
Yavuze ko mu mashuri abanza higisha abarimu bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ariko ko bikenewe ko bazamura bakagera ku cyiciro cy’amashuri ya kaminuza.
Ati: “Ubu abarimu dufite mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu Nderabarezi, urebye mu bihugu duturanye no hirya no hino ku Isi usanga na bo barahereye nk’ahongaho ariko bakagenda bazamuka, natwe rero tugomba kuzamura, tugaha imbaraga ubumenyi abarimu bacu kuko ni bo badufasha kwigisha abanyeshuri.
Turebye ibyo dukeneye, tukareba icyerekezo 2050, ni ngombwa ko dushaka abarimu bakenewe kugira ngo batugeze ku rugero twifuza.”
Yakomeje asobanura uburyo bizakorwamo abarimu bigisha mu mashuri abanza bagire impamyabumenyi ya kaminuza. Ati: “Bizakorwa mu byiciro bibiri, tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo bazabe bafite impamyabumenyi ya kaminuza ari icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cya kaminuza.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana yavuze ko bizakorwa mu byiciro kugira ngo abarimu batazabura.
Ati: “Tuzabikora mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere tuzahera ku bafite icyiciro cy’amashuri yisumbuye (A2) bagere ku cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1). Icyiciro cya kabiri kizava kuri A1 kijye ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Tuzabikora mu myaka 10, aho mu myaka 5 ya mbere tuzava ku cyiciro cy’abafite A2 babe bafite icyiciro cya 1 cya kaminuza (A1), noneho mu yindi myaka 5, tujye ku bafite imyaka 2 ya kaminuza bagere ku cya kabiri cya kaminuza (A0), bizatuma dukomeza kubona abarimu.”
Ku barimu bari basanzwe bigisha bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye,
Yakomeje agira ati: “Abarimu bari basanzwe bigisha bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ntibumve ko kuri bo hari ikigiye guhinduka ngo babure akazi, bazakomeza bigishe, ahubwo tuzashyiraho gahunda zo kubafasha kugira ngo na bo bazamure ubumenyi bwabo. Ikigamijwe ahangaha ni ukuzamura ireme ry’uburezi, gukorana n’abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira ngo bagire icyo batanga. Ni gahunda izashyira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga abana bagahabwa uburezi bufite ireme, bakwiriye.”
Minisitiri yavuze kandi ko kuko abanyeshuri bakoze ibizamini iyi gahunda itaratangazwa bazanakorana n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ku buryo, niba hari uwasabye kwiga mu Nderabarezi akaba yumva izi mpinduka yashaka kubivamo, yavamo kimwe nuko hari uwumva ari byiza kandi atari yasabye TTC bazahabwa amahirwe.