Miliyari 152 Frw zashowe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Miliyari 152 Frw zashowe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, iva kuri miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda igera kuri miliyari 152 Frw. Ni gahunda igamije guteza imbere ireme ry’uburezi, kunoza imirire y’abanyeshuri no kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abanyeshuri mu Mashuri muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Nsengiyumva Jean Damascène, yabikomojeho ubwo yari mu kigo cy’ishuri cya École Notre-Dame de la Providence giherereye ku Karubanda mu Karere ka Huye, kuri wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2026. 

Iri shuri ryasuwe mu rugendo intumwa za MINEDUC zirimo mu Gihugu hose, rugamije kureba ibikorwa bitandukanye byagezweho mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Ku munsi wa kabiri w’urwo rugendo, nib wo hasuwe École Notre-Dame de la Providence ya Karubanda, ikigo cyihariye mu bikorwa byo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, aho cyifashisha ubuhinzi n’ubworozi mu kwihaza mu biribwa.

Iki kigo gihinga imboga z’amoko atandukanye, imbuto ndetse kikaba kinorora amatungo magufi n’inka z’indobanure, ibikorwa byose bikorerwa ku buso bwa hegitari 10.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nsengiyumva yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Imbogamizi zigihari

Ku bijyanye n’imbogamizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, Nsengiyumva yavuze ku izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’imisanzu y’ababyeyi itabonekera ku gihe.

Yavuze ko MINEDUC idashobora gukemura izo mbogamizi yonyine, ahubwo ko izakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.

Sr. Clothilde Ayimana, Umuyobozi wa École Notre-Dame de la Providence ya Karubanda, yashimiye inzego zitandukanye zirimo MINEDUC ku ruhare zikomeje kugira mu gushyigikira ibikorwa by’iki kigo, by’umwihariko kuvugurura uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Yavuze ko ubufatanye bw’izo nzego bwafashije ikigo gutera intambwe mu kunoza imirire y’abanyeshuri, bityo bikagira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati: “Intambwe twagezeho mu birebana no kugaburira abana ku ishuri ntitwari kuyigeraho tudafite abafatanyabikorwa nka MINEDUC. Mbere y’uko dutangira iyi gahunda, abana benshi bararwaragurikaga, ariko ubu bamaze kubona indyo nziza kandi yuzuye, ikibazo cy’abarwaraga cyagabanutseho 98%. Ibi tubikesha imibereho myiza bafite, ishingiye ku biribwa twihingira.”

École Notre-Dame de la Providence ni ishuri ryigamo abakobwa gusa ryatangiye mu mwaka wa 1954, uyu munsi rikaba rifite abanyeshuri 685. 

Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, iki kigo gihinga imboga zitandukanye zirimo amashu, karoti, dodo, sukuma wiki, inyanya, kokombure, intoryi na puwavuro, kikanagira imirima y’ibiti by’imbuto birimo avoka n’ibindi.

Mu bworozi, iri shuri ryorora inkwavu, ingurube n’inkoko zitanga amagi ndetse n’izororerwa inyama. Ibyo bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifasha ikigo kubona ifumbire n’ibiribwa bikenerwa mu gutegurira abanyeshuri amafunguro yuzuye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Active Again igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo muri BK Arena 11 Ugushyingo 2026 Saa 14:07
  2. Hagiye gutangazwa imihanda n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2027 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  3. Umusirikare w’Ingabo za USA ukekwaho kuba intasi y’u Burusiya yafungiwe mu Bwongereza 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:17
  4. Amasomo ntabangikanywa n’ubusinzi n’ubwomanzi- Lt. Col. Mwanafunzi 11 Ugushyingo 2026 Saa 11:50
  5. Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera – Richard Ngendahayo 11 Ugushyingo 2026 Saa 07:13