Amanota y’abanyeshuri bo mu y’abanza n’Icyiciro rusange azatangazwa ku ya 18 Kanama 2026

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize iminota 50
Image

Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu mashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2025/2026 azatangazwa ku wa Kabiri Tariki ya 18 Kanama 2026 saa cyenda z’amanywa.

Minisiteri y’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, kandi inibutsa Abaturarwanda bose ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027 uzatangira ku wa 7 Nzeri 2025.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe tariki 7-9 Nyakanga 2026, ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku Ishuri ribanza rya Remera Catholique, bitangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ahakoreye abanyeshuri 553.

Ibyo bizamini byakozwe n’abanyeshuri 277 452 bagizwe n’abakobwa 154 351 n’abahungu 123 101, barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite. Bakoreye kuri site 1 182.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ku mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu Cyiciro rusange, abanyeshuri 149 533, barimo abakobwa 85 587 n’abahungu 63 946 bigaga mu mashuri ya Leta n’ayigenga ari bo byari biteganyijwe ko bakora ibizamini.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize iminota 50
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE