Igisubizo cya MINEDUC ku banyeshuri 243 bakekwaho gukopera

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Abanyeshuri bagera kuri 243 bakekwaho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2025/2026, baracyakorwaho iperereza kuko biba bigomba gukorwaho mu buryo bwimbitse. Iyo mibare yagarutsweho ubwo hatangazwaga amanota y’ibyo bizamini ku wa 20 Kanama 2026, umwe mu banyamakuru abaza igiteganywa ku baba barakopeye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Irere Claudette, mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru wabajije imibare y’ababa baba barakopeye, yagize ati: “Uyu mwaka abo twabonye bakopeye bagera kuri 243, ariko nkuko tuba twabivuze ntabwo umuntu abifata uko, hagomba kubanza gukorwa iperereza ryimbitse.  Iyo hari uketswe gukopera, watanze urugero rw’ishuri rimwe (Rukomo mu Karere ka Nyagatare aho abana bakopeye), ibyo byose, tugomba kubanza tugakurikirana aho n’abarimu cyangwa abacungaga ibizamini na bo babigizemo uruhare, ibyo byose turabikurikira kugira ngo yaba umunyeshuri n’abamufashije gukopera na bo bakurikiranwe, ni yo mpamvu bifata akanya.”

Irere yagarutse ku kizakorwa ku baba barakopeye kimwe n’ababa barabigizemo uruhare. Ati: “Amategeko agenga ibizamini arasobanutse, iyo umunyeshuri afatanywe iyo myitwarire itari yo, amanota y’umunyeshuri ntatangazwa, ni yo mpamvu tuba tugikora iperereza iyo birangiye hari igihe yakekwaga ariko ntibigaragare ko yakoze amakosa, amanota ye arayahabwa, tukayamusubiza ariko iyo bigaragara ko bakoze amakosa hakurikizwa amategeko. Turarera, turi mu burezi, ibyo ntibyihanganirwa, abazagaragaraho amakosa, bazahanwa hakurikijwe uko amategeko abigena.”

Mu Rwanda, amabwiriza n’amategeko agenga ibizamini bya Leta bitegurwa kandi bigacungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) abuzanya burundu gukopera cyangwa gukopeza.

Umunyeshuri cyangwa umuntu wese ufatwa muri ubu buriganya ahanishwa guhita ahagarikwa mu kizamini, agahabwa ubusa (zeru) mu isuzumabumenyi ryose, ndetse ashobora no gushyikirizwa inzego z’ubutabera ngo akurikiranwe ku byaha by’uburiganya bishingiye ku mategeko mpanabyaha y’Igihugu, iyo gukopera byakoreshejwemo uburyo buhanitse nk’ibyuma by’ikoranabuhanga cyangwa gushaka kwiba ibibazo mbere y’igihe, ababigizemo uruhare bose bahanwa n’amategeko y’igihugu ahana uburiganya no kwangiza ireme ry’uburezi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE