Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UR

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UR

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi, umwungirije.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Pradeep baganiriye ku cyerekezo cya UR ndetse n’ahashyizwe imbaraga mu kwimakaza ireme ry’uburezi, ubushakashatsi no guhanga ibishya binyuze mu gutanga ubumenyi bukenewe mu gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yashinzwe mu mwaka wa 2013, ifite intego yo guteza imbere Igihugu binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme, gukora ubushakashatsi, no gutegura abayobozi bashoboye gukemura ibibazo by’abaturage.

U Rwanda rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029, mu gihe abandi miliyoni 1 bazaba barigishijwe ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, UR, Dr. Pradeep K. Khosla
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  2. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  3. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  4. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  5. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38