Abanyeshuri 88, 21% mu mashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 batsinze ku kigero cya 88,21% kandi ko abatsinze biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025.

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 277 593, aho abatsinze 243 958 bari ku kigero cya 88.21 % by’abana bose bakoze ibizamini.

Iyo mibare igaragaza ko muri uyu mwaka abahungu ari bo batsinze neza aho batsinze ku kigero cya 89.59 % ugereranyije n’abakobwa batsinze ku kigero cya 87.1%

Abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) bangana na   149 015 barimo abatsinze 127 702, muri rusange bangana na 85,70% aho abakobwa batsinze ari 82,62% mu gihe abahungu ari 89,8%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko muri rusange imitsindire muri uyu mwaka iri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Yagize ati: “Turishimira ko muri rusange umusaruro wabonetse kandi ukaba ushimishije haba ku manota no mu masomo rusange abana bakoze. Icyo dushaka kwibandaho ni uko ugereranyije n’umwaka ushize umubare w’abanyeshuri wiyongereye n’imitsindire ikoyongera.”

Yakomeje agaragaza ko umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta by’amashuri abanza wiyongereye kubera abana badindijwe n’icyorezo cya Covid-19. Ashimira Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi ku mbaraga n’umurava byabaranze mu kwitegura ibizamini bya Leta.

Bamwe mu banyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bavuga ko babikesha kwigana umwete kandi bizeye ko inzozi zabo zizaba impamo.

Rwego Mutijima Bruno Lick usoje amashuri abanza mu Karere ka Bugesera wagize amanota 99.6%, yagize ati: “Gutsinda neza mbikesha kuba narashyizeho umwete ngahora nsubiramo amasomo nkirinda kumva ko mbizi byose ndetse n’ababyeyi bakamfasha. Byose nabikoraga ngamije guhesha ishema ababyeyi n’ikigo cyanjye.”

Musonga Isimbi Ora wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’ayisumbuye  wigaga muri FAWE girls School  na we yagize ati: “Ndashimira Imana yamfashije kubigeraho sinavuga ko ari ku bwanjye, icyabinshoboje ni ugutekereza byagutse kandi nkagira inzozi zo hejuru, nkakora cyane nkanasenga ngo mbigereho.”

Musonga akomeza avuga ko ashimira ababyeyi be n’abarezi bamubaye hafi muri urwo rugendo kuko yifuza kuzakora mu ishami rijyanye n’imiti (Pharmacy)

Umwihariko w’imitsindire y’abanyeshuri mu mwaka wa 2025/2026, ni uko abana bagera kuri barindwi bose banganyije amanota bagahurira ku mwanya wa kabiri.

Ufashe abanyeshuri bose batsinze bajya mu mwaka wa mbere, 17 412 ni bo bahawe imyanya mu mashuri biga babamo mu gihe abarenga 226 546 baziga mu mashuri biga bataha.

Mu bajya mu wa kane w’ayisumbuye biga uburezi rusange ni 18 944, abaziga bataha ni 57 276, abashyizwe mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 260 098 abaziga bataha ni ibihumbi 17.

Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7 497 baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ni Rwego Mutijima Bruno Lick
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette avuga ko muri 2025/26, abanyeshuri batsinze neza ugereranyije na 2024/25
Musonga Isimbi Olla avuga ko gutsinda yabitewe n’ubufasha bw’ababyeyi n’abarezi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE