93% by’abasoje amashuri abanza boherejwe aho baziga bataha
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bangana na 7% gusa batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari bo boherejwe mu bigo bazajya bigamo bacumbikirwa, mu gihe abagera kuri 93% basaga 180 000 bazakomereza mu bigo by’amashuri bazajya biga bataha.
Umunyamabanga wa Let muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Irere Claudette yavuze ko iyo mibare igaragaza ubushobozi budahagije bw’ibigo bishobora gucumbikira abanyeshuri mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho anashimangira ko bitari gushoboka gushyira abanyeshuri bose mu bigo bigamio bacumbikirwa.
Madamu Irere yabwiye RBA ati: “Mu banyeshuri bajya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, dufite ibyumba gusa 17 000 mu gihe abatsinze barenga 200 000. Ntabwo rero bishoboka, ntabwo umuntu wese yabona aho yoherezwa. Muri segonderi na ho dufite gusa ibyumba by’abanyeshuri 41 000 nanone uko baba bangana kose ntabwo bishoboka ko bose bahabona.
Igikurikiraho rero ni ugushakisha aho abana biga bitabagoye, hafi yabo, niba utuye mu Murenge runaka umuntu akagerageza akagushakira ishuri hafi y’aho utuye. Byumvikane ko rero dufata umwanya ari na yo mpamvu tugerageza gutangaza ibizamini hakiri kare kugira ngo noneho dukorane n’inzego zose bireba turebe aho imyanya yose twayikura kugira ngo abanyeshuri bige neza.”
Yakomeje agaragaza ko ubushobozi bw’amashuri bwo kwakira abanyeshuri biga bacumbikirwa atari ikintu cyahita gihundurwa ariko yizeza ko imbaraga zizakomeza gushyirwa mu kongera ubushobozi.
Ati: “Kugira ngo uve ku byumba 17 000 ugere ku byumba byacumbikira 200 000 ntabwo ari ibintu bipfa gukorwa ako kanya, icyo twabasaba ni ugukorana na twe… Ni byo ibyumba dukomeza kubyongera ariko nanone tugashyira n’imbaraga mu mashuri abana biga bataha. Tubona buri munsi, abana baratsinda, muri iki gihe abana basigaye biga ari bato cyane wenda bitandukanye na kera, rimwe na rimwe tukifuza ko n’ababyeyi dushyira imbaraga no mu mashuri abana biga bataha kugira ngo babe bakiri kumwe na bo.”
Yagaragaje ko inyungu zihari ari iz’uko abanyeshuri biga bataha bafite amahirwe y’uko ababyeyi cyangwa ababarera bashobora kubafasha mu masomo, ariko bidakuraho ko ibyumba mu bigo bicumbikira abanyeshuri bizakomeza kongerwa.
Minisiteri y’Uburezi ishimangira ko muri uyu mwaka abanyeshuri bava mu mashuri abanza binjira mu yisumbuye biyongeyeho abarenga 57 000 ugereranyije n’umwaka ushize. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yerekana ko abanyeshuri 17 412 ari bo bashyizwe mu mashuri bigamo bacumbikirwa mu gihe 226 546 boherejwe aho biga bataha.
Ku banyeshuri bavuye mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O’Level), ababarurwa mu 18 944 boherejwe mu bigo bibacumbikira, mu gihe ababarirwa mu 57 276 boherejwe mu mashuri baziga bataha.
Nanone kandi abiga mu mashuri y’Ubumenyi ngiro na ho ababarirwa mu 2 698 ni bo boherejwe mu mashuri abacumbikira mu gihe abandi 17 747 baziga mu mashuri biga bacumbikirwa.