U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027

U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027

U Rwanda rwahawe kuzakira Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga uhuza Kaminuza zo muri Brazil (GCUB) mu 2027, rukazaba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama ngarukamwaka.

Kaminuza y’u Rwanda ni yo yatoranyijwe kugira ngo izakire Inteko Rusange ya 20 n’Inama Mpuzamahanga ya 17 ya GCUB, aho icyo cyemezo cyemerejwe mu nama rusange ya 19 y’uyu muryango yabereye muri Leta ya Paraná muri Brazil, ku wa 25 Ugushyingo 2026.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, ni we wari icyo mu gihugu cya Brazil gusobanura impamvu iyo kaminuza ikwiye kwakira izo nama.

GCUB ni umuryango uhuza kaminuza 103 zo muri Brazil n’ibigo icyenda by’amashuri makuru byo mu bindi bihugu. Ugamije guteza imbere guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu, ubufatanye mu bushakashatsi bwa siyansi n’imikoranire hagati ya kaminuza.

Biteganyijwe ko inama ya 2027 izahuza abahagarariye kaminuza zo muri Brazil no mu bindi bihugu, bakaganira ku bufatanye mpuzamahanga mu burezi bwo muri kaminuza.

Gutoranywa k’u Rwanda gukurikira Ihuriro rya Mbere ry’Abayobozi ba Kaminuza zo muri Brazil na Afurika, ryabereye i Brasília kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2026.

Kaminuza enye ni zo mu Rwanda ni byo byitabiriye iryo huriro birimo Kaminuza y’u Rwanda, Kibogora Polytechnic, Rwanda Polytechnic na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima (University of Global Health Equity).

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu burezi, burimo amahirwe yo kubona buruse zitangwa binyuze muri gahunda za GCUB.

Nk’uko Ambasade ya Brazil mu Rwanda ibitangaza, hari abanyeshuri b’Abanyarwanda basabye buruse binyuze muri uwo muryango mu 2026, bakaba bategereje ibisubizo by’abazemererwa kwiga mu mwaka w’amashuri wa 2027.

GCUB inategura inama zinyuranye zihuza inzobere mu burezi, ingendo zigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya kaminuza ndetse na gahunda zo guhugura abayobozi bashinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu mashuri makuru.

Amabasade y’u Rwanda muri Brazil yavuze ko iyi nama iteganyijwe mu 2027 izaba ari ubwa mbere Inteko Rusange n’Inama Mpuzamahanga bya GCUB bibereye hanze y’Umugabane wa Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33