Minisitiri Nsengimana yageneye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi ubutumwa
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yageneye ubutumwa abanyeshuri batangiye Umwaka w’amashuri 2026/2027 kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026 abifuriza gutsinda no kurangwa n’imyitwarire myiza, anagira ubwo agenera abarezi n’ababyeyi.
Yabiibukije ko bigiye byinshi ku babyeyi babo mu biruhuko, ati: “Banyeshuri bana bacu, turizera ko mwagize ibiruhuko byiza kandi ko mwafashije ababyeyi mu mirimo itandukanye mushoboye, ndetse mukabigiraho byinshi bibafasha kwiyungura ubumenyi mukeneye mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Igihe kirageze rero ngo musubire ku ishuri, musubiye mu mwanya w’amasomo, mugiye kwiga ari nayo nshingano mufite, muzakore mukorana umwete ngo mugere ku ntsinzi imiryango yanyu n’igihugu bibifuzaho.”
Minisitiri Nsengimana yabwiye abanyeshuri batangiye amasomo ko kwiga bisaba kubikunda, bagakorana umurava.
Ati: “Kwiga bisaba kubikunda bigahabwa umwanya uhagije, bikajayana no gukora buri cyose mu mwanya wacyo. Niba ari umwanya wo kwiga mu ishuri, iga neza, niba ari ukwiga binyuze mu mikoro ngiro bikore neza kimwe n’ibindi bitandukanye barezi cyangwa abayobozi b’ishuri bagusaba gukora.”
Yibukije abarezi inshingano yo kurera neza, ati: “Barezi dufatanyije umurimo wo kurera, mubikorane umwete mubikunze kandi mubikore kinyamwuga mwigishe neza uko bikwiye.”
Ku ruhande rw’ababyeyi, yashimiye ababyeyi ko babanye n’abana akizera ko hari byinshi byiza babigiyeho. Ati: “Babyeyi ni mwe bafatanyabikorwa bacu ba mbere turabashimira ko mwabanye n‘abana mu biruhuko kandi twizeye tudashidikanya ko bagarutse hari byinshi byiza biyunguye by’umwihariko bishingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana kandi yabwiye ababyeyi ko nubwo umwana aba ari ku ishuri baba bagomba gukomeza kumuba hafi, bagakurikirana imyitwarire ye.
Ati: “Umwana kandi akeneye ko umusura ku ishuri ku munsi ugenwe, ukamenya uko amerewe, ukaganira n’ishuri ukamenya uko imyitwarire ye imeze, ariko ukongera ukanamuganiriza nk’umubyeyi ukamwibutsa ko ikinyabupfura ari ingenzi akirinda ingeso mbi.
Ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2026/2027 yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazaba batangiye igihembwe cya mbere kizageza ku wa 18 Ukuboza 2026. Iki gihembwe kikazamara ibyumweru 15, mu gihe ibiruhuko bizamara ibyumweru 2.
Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 4 Mutarama 2027 kirangire ku wa 2 Mata 2027, kimare ibyumweru 13 n’ibiruhuko by’ibyumweru 2. Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 19 Mata 2027 kirangire ku wa 2 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11, gikurikirwe n’ibiruhuko by’amezi abiri.
Minisitiri Nsengimana yifurije abanyeshuri kuzagira umwaka w’amashuri wuje intsinzi n’ubuzima buzira umuze.