Abarangije amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 94.33%

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 10
Image

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bakandida barenga ibihumbi 108, bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026 batsinze ku kigero cya 94.33% mu gihe mu mwaka wa 2024/2025 bari 89,1% muri 106 078 bakoze icyo gihe.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2025/ 2026 wabaye ku wa 11 Nzeri 2026, aho Minisiteri yUburezi yavuze ko mu banyeshuri 108 406 bitabiriye ibi bizamini hatsinze 102 261 bangana na 94,33%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 95,9% mu gihe abakobwa bo ari kuri 93,02%

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu Mashuri y’Amasomo Rusange (General Education schools), Abanyeshuri 56 516 ni bo biyandukishije hakora 53 330, muri bo 94,18% baratsinze, muri bo ababahungu 96,38% baratsinze abakobwa 92,76 %baratsinda.

Abize Siyansi bakoze ibizamini bya Leta bari 36 938, batsinda ari 34 673 bangana na 93,87% naho mu Masomo y’Ubumenyamuntu (Humanities) bakoze ari 9 957 hatsinda 9 545 bangana na 95,86%, mu gihe abize Indimi bakoze ari 9 435 hatsinda 8 832, bangana na 93,61%.

Mu cyiciro cy’Imyuga n’Ubumenyingiro TSS, hiyandikishije 42 912, hakora 42 793 bangana na 99,72%, hatsinze 40 459 bangana na 94,55%, abakobwa bangana na 93,43% naho abahungu bakaba 95,46%

Mu mashuri atanga inyigisho mbonezamwuga (Professional Education) yo abitabiriye ibizamini bari 9 283 bangana na 99,56% mu gihe abari biyandikishije banganaga na 9 324 hatsinze 8 252 bangana na 94,28% abahungu 96,46% naho abakobwa bangana na 93,19%

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yifurije abatsinze bakaba bakomeje urugendo rwo kwiga ishya n’ihirwe ndetse n’abatarakoze uko babyifuzaga kudacika intege ahubwo bakarushaho gukora neza, ndetse ko n’abatsinze neza nabo bazahabwa ibihembo.

Ati: “Nubwo twavuze amazina y’abahize abandi tuzabagenera umunsi tubatumire hamwe n’ababyeyi babo, abayobozi b’amashuri bigagamo kugira ngo tubashimire, tubaganirize, tubagezeho ibihembo byabo bitewe nuko bakoze neza.”

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph n’Umuyobozi Mukuru wa NESA batangaje amanota y’abanyeshuri basoje ayisumbuye mu 2025/2026
  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE