Abarenga 700 basoreje muri EAUR basabwe kutabera umutwaro isoko ry’umurimo

Abarenga 700 basoreje muri EAUR basabwe kutabera umutwaro isoko ry’umurimo

Abarenyeshuri 779 barimo abagore 439, basoreje amasomo muri Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda (East Africa University Rwanda / EAUR) basabwe kuticara ngo bategereze akazi, ahubwo bagakoresha ubumenyi bahawe mu guhanga imirimo, gukemura ibibazo byugarije sosiyete no guteza imbere Igihugu.

Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, mu birori byo guhabwa impamyabumenyi bibaye ku nshuro ya 7, byabereye mu Karere ka Gasabo mu Ntare Arena, i Rusororo.

Umuyobozi Mukuru wa EAUR, Prof. Calixte Kabera yasabye abasoje amasomo gushyira imbere guhanga udushya, ikinyabupfura, gukora kinyamwuga no gukoresha ubumenyi bwabo mu guhindura isoko ry’umurimo, agira ati:“Ntimuzategereze akazi, ahubwo mureme amahirwe.”

Yagaragaje  ko ubumenyi bavomye mu ishuri  bukwiye gutanga ibisubizo bifatika, ibikorwa byabo bikagira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu ndetse imyitwarire yabo ikaba isoko y’icyizere.

Yavuze ko kuba bahawe impamyabumenyi atari iherezo ry’urugendo rwabo  ahubwo ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa ibyo bize, kandi bakwiye gukomeza kwigana umwete, bakorera mu mucyo kandi kinyamwuga ndetse bazana ibisubizo ku isko ry’umurimo.

Ati: “Kuba murangije bisobanuye kujya mu ngamba. U Rwanda rukeneye ubumenyi bwanyu, guhanga udushya no kwiyemeza. Ntimuzategereze impinduka, ahubwo muzireme; ntimuzategereze akazi, ahubwo mureme amahirwe.”

Yashimangiye ko intego ya EAUR ari ugutegura abanyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo bize kandi  bagatanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Yagize ati: “Uburezi bukwiye gufungura amarembo y’akazi. Mu myaka yashize, twakomeje gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, binyuze mu gutegura abanyeshuri bashobora gushyira mu bikorwa ubumenyi bafite kandi bagakora ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Yavuze ko bazakomeza kwimakaza ireme y’uburezi, barijyanisha n’ibikenewe ku isoko, gushyira imbaraga mu bushakashatsi, guhanga udushya, kwagura imikoranire n’abafatanyabikorwa himakazwa gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo mu karere muri Kaminuza ya  Coventry University yo mu Bwongereza, Prof. Silas Lwakabamba, yashimiye abarangije kwiga, abasaba kwigirira icyizere bakaragaza ibisubizo ku isoko ry’umurimo, abibutsa  ko ubumenyi bwonyine budahagije ngo bagere  ku ntego, ahubwo bugomba kujyana n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura.

Prof. Lwakabamba yashimangiye ko ikinyabupfura ari urufunguzo rw’intsinzi mu kazi, asobanura ko kigaragarira mu kubahiriza igihe, gukora neza inshingano uko bikwiye no kudakorera ku jisho.

Yagize ati: “Ubumenyi budufasha kumva ibibazo, kwitwara neza bikadufasha kubona uburyo bwiza bwo kubikemura. Nizera ko uburezi bugira agaciro iyo ubukoresheje mu guteza imbere ubuzima bw’abandi. Murangwe n’ikinyabupfura kuko ubumenyi no kwiyemeza ntabwo bihagije.”

Yabasabye  kandi gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu guteza imbere ibigo bazakoramo, bashaka ibisubizo bishobora kandi babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda no hanze yarwo.

Agaruka ku ikoranabuhanga, Prof. Lwakabamba yibukije abarangije kurikoresha barema amahirwe aho kubabera imbogamizi cyangwa ngo barangazwe na ryo, abibutsa ko bakwiye kutazacika intege nubwo bahura n’ibizazane, ahubwo bakigira kuri bagenzi babo kandi bakemera kwikosora aho batakoze uko bikwiye.

Kuva EAUR yatangira mu 2015, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga abarenga 2 400.

Kuva mu 2015 EAUR imaze gushyira ku isoko abarenga 2 400
Kuva mu 2015 EAUR imaze gushyira ku isoko abarenga 2 400
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 8,8% 29 Ukwakira 2026 Saa 16:32
  2. Bugesera: Abatuye hafi y’ahazabera isiganwa rya ‘Formula 1’ biteze amahirwe menshi 29 Ukwakira 2026 Saa 16:21
  3. Flávio Bolsonaro yahungiye muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora muri Brazil 29 Ukwakira 2026 Saa 16:10
  4. Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru  29 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Impamvu Indashyikirwa batumiye Massamba n’Itorero Inyamibwa muri ‘Gakondo Iganze’ 29 Ukwakira 2026 Saa 14:20