U Rwanda rurigira ku bihugu birimo Singapore kuzamura ireme ry’uburezi 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

U Rwanda ntirugereranywa na Singapore ya Afurika ku bw‘impanuka, ahubwo bituruka ku buryo rwihutira kwigira ku bandi rukagira ibyo ruhuza n’umwimerere warwo mu kwishakamo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye. 

Mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwigira ku bihugu byateye intambwe ishimishije mu guhindura ireme ry’uburezi moteri y’iterambere ry’ubukungu binyuze mu guhindura imyigishirize ishingiye ku kwigereranya n’amahanga hagamijwe kwivugurura. 

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo ihuza ibihugu byitwaye neza mu Isuzumabumenyi Mpuzamahanga rya PISA u Rwanda rwitabiriye bwa mbere mu mwaka ushize wa 2025. 

Ibyo bihugu birimo Singapore yaje imbere mu kugira abanyeshuri bazi gusoma neza, iza ku mwanya wa kabiri mu banyeshuri batsinze neza Imibare, Siyansi ndetse no mu gukemura ibibazo by’amagorane mu buryo bworoshye (Computational Problem Solving).

Ikindi gihugu mu byatumiwe ni u Bushinwa bwabonye amanota menshi muri Siyansi angana na 597, ikurikirwa na Singapore yagize amanota 560, mu gihe ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya nka Taiwan, Macau, u Buyapani, Vietnam na Korea y’Epfo na byo byaje mu myanya y’imbere. 

Nanone kandi u Rwanda rurateganya kwigira kuri Cambodia yaje mu bihugu byitwaye neza muri aya marushanwa yahuje ibihugu 91, mu gihe irushanwa ryabaye mu myaka itatu yabanje ari cyo gihugu cyari cyabaye icya nyuma. 

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko u Rwanda rukeneye kuzamura ireme ry’uburezi ruhereye ku Ntambwe nziza rumaze gutera, ari na yo mpamvu rwiteguye kwigira kuri ibyo bihugu byagiye bihindura ireme ry’uburezi rikaba rikomeje kuba umusingi w’iterambere ryabyo.

Yagize ati: “… Iyo nama twatumiyemo ibihugu bimwe na bimwe byakoze nabi hanyuma bigakora neza kugira ngo tubigireho. Cambodia rero na yo iri muri ibyo bihugu, Minisitiri w’Uburezi wabo azatuganiriza ku byo bashyize mu bikorwa kugira ngo n’umusaruro waguke ndetse n’ibindi bihugu nka Vietnam na Singapore na bo bazadusangiza ibyo bakoze. Ariko ntabwo ari twebwe twenyine n’ibindi bihugu byo muri Afurika na byo twarabitumiye kugira ngo tuzabe turi kumwe twigire hamwe turebe icyakorwa.”

Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku Cyerekezo 2050, uburezi bugomba kuza mu nk’ingi z’ingenzi zishyigikira iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi, ari na yo mpamvu guhera mu mwaka ushize rwitabiriye isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA kugira ngo rwisuzume rwigereranya n’ibindi bihugu byisunze uburezi mu kwiteza imbere. 

Muri iryo suzumabumenyi mpuzamahanga ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by‘Ubukungu (OECD), u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro yarwo ya mbere rwagize amanota 301 ari munsi y’impuzandengo y’amanota 460 yafatiweho ku bihugu byatsinze neza.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwungutse ubunararibonye kandi ngo rurateganya guhindura byinshi mu kurushaho kujyanisha uburezi rwubatse n’ubugezweho mu ruhando mpuzamahanga. 

Ati: ” Iri suzuma twarigiyemo tuzi ko tutari ku rwego rw’ibindi bihugu ariko dushaka kwigereranya na byo kugira ngo turebe ngo ni hehe baturusha, ni hehe tujya kunganya, icyo bakoze ni iki, ni ikihe gihugu kiri aho twari turi mu myaka ishize kikaba cyazamutse? Ibyo byose ni ukugira ngo tubyigireho tugamije kuzamura ireme ry’uburezi.”

Minisitiri Nsengimana ahamya ko u Rwanda rutazigira ku bindi bihugu rwihisha inyuma, ahubwo ko rugomba kwigaragaza mu irushanwa kugira ngo mu myaka iri imbere ruzarusheho gukora neza rugendeye ku masomo y’ahahise. 

PISA ni isuzumabumenyi rikaba n’ubushakashatsi bukorwa buri myaka itatu, bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2000 umwaka ushize bukaba bwaritabiriwe n’ibihugu 91 byahagarariwe n’abanyeshuri basaga 760 000. 

Iri suzumabumenyi mpuzamahanga ryagaragaje ko muri rusange ku Isi ubushobozi bw’abana bwo gusoma no gukora imibare bwagabanyutse cyane, ariko hagatangwa inama zafasha mu kuvugurura uburezi bukagira uruhare mu kugabanya icyuho kinini kikigaragara hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye. 

Mu Rwanda ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi badakunda kuganiriza abana ngo bamenye ibyo bahura na byo mu buzima bwabo bwo ku ishuri, ndetse hakaba hakiri intege nke mu kubyaza umusaruro ibyo abana bigishwa mu ishuri bikaba byagira ibisubizo bitanga mu buzima busanzwe. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE