MINEDUC ntiyahinduye amasaha, ahubwo hahindutse uburyo bwo kwigisha

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Guhera uyu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, abanyeshuri bo mu mashutri abanza bazajya biga amasomo uko bisanzwe kugeza saa cyenda n’igice,bakurikizeho kwiyigisha ubwabo barushaho gutsindagira ibyo bigishwa na mwarimu n’ubundi batahe saa kumi n’imwe nk’uko bisanzwe, bityo amasaha y’amasomo ntiyahindutse, hahindutse uburyo bwo kwigisha.

Iyo gahunda yo kwigisha igamije kuzamura ireme ry’uburezi ku barimu n’abanyeshuri cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba mu bihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Impinduka ni ingengabihe y’umunsi w’amasomo no guha umwanya munini ibikorwa byunganira ibyo abanyeshuri bigira mu ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko kugira ngo ireme rirusheho gukomeza kuzamuka no guhuza ubumenyi n’ibikenewe ku isoko, bisaba ko ari abanyeshuri ari n’abarimu bose babigiramo uruhare rutaziguye kandi bongererwa ubumenyi.

Yagize ati: “Umunsi tumara ku ishuri, twarebye umunsi w’ishuri uko abana biga bazageza saa cyenda n’igice noneho nyuma bakiyigisha, ni uburyo bicaye byitwa ko barimo biga bakageza saa kumi n’imwe kuko uko amasaha agenda akura, ubushakashatsi bwo gushimangira no kumva ibyo yiga biragabanyuka cyane.

Abana baziga uko bisanzwe, Ni uburyo wicara mu ishuri utiga nk’uko bisanzwe ahubwo ugashimangira ibyo wize. Bazajya bafata umwanya wo kubishyira mu bikorwa, ntibikuraho kwigisha ahubwo ni ukunganira uburyo bwari busanzwe bwigishwamo, ibyo umunyeshuri yize akabishyira mu ngiro.”

Ubwo buryo buzajya butangira saa cyenda n’igice kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane batahe saa kumi n’imwe, ku wa Gatanu ho abanyeshuri bazajya bataha saa cyenda n’igice, abarimu na bo basigare bakarishya ubumenyi.

Ati: “Ayo masomo azajya atangira saa cyenda n’igice kugera saa kumi n’imwe, ibikorwa bizajya bikorerwa ku mashuri, hifashishijwe ibikorwa remezo bihari, ariko abanyeshuri baticaye mu ishuri ngo mwarimu yigishe abahagaze imbere, ariko ku wa Gatanu bazajya bataha saa cyenda n’igice abarimu bo babe bari mu mahugurwa Minisiteri y’Uburezi yabageneye, bakarishya ubumenyi.”

Ubu buryo buzaha abanyeshuri umwanya wo gusobanukirtwa neza ibyo biga, kuvumbura udushya no kwaguka mu mitekerereze.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE