Nyagatare: Isiraheli yahaye ishuri ibikoresho by’ikoranabuhanga bya miliyoni 43 Frw

Nyagatare: Isiraheli yahaye ishuri ibikoresho by’ikoranabuhanga bya miliyoni 43 Frw

Guverinoma ya Isiraheli, ibinyujije muri Ambasade yayo mu Rwanda, yahaye Urwunge rw’Amashuri rwa Rwabiharamba ruherereye mu Karere ka Nyagatare ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo mu byaro kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ibyo bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’Umuryango STEMpower Rwanda utanga uburezi ngiro muri Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwenjenyeri n’Imibare mu Gihugu, birimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’amashanyarazi.

Ibyo bikoresho byashyizwe mu byumba bibiri byagenewe kwigishirizwamo ayo masomo, birimo icyumba cyagenewe mudasobwa n’ikindi cyigirwamo ibyerekeye amashanyarazi.

Iki gikorwa kigamije gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga, by’umwihariko abiga mu mashuri yo mu cyaro, aho amahirwe yo kurigeraho akiri make ugereranyije n’ayo mu mijyi.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Einat Weiss yavuze ko kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga ari amahirwe akomeye ku rubyiruko, kuko bibafasha guhuza n’Isi no kubona amahirwe atandukanye. Yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro ibyo bikoresho bahawe, bakabyifashisha mu kwiga no guhanga udushya.

Yagize ati: “Kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga muri iki gihe ni umuyoboro mwiza uzabahuza n’Isi yose. Rizabaha ubushobozi bwo kuba mwaba muri hano mugakorera muri Amerika y’Amajyaruguru cyangwa iy’Amajyepfo ndetse n’ahandi ku Isi. Ikoranabuhanga rizabafasha gukora byinshi, birimo no guhanga ibishya.”

Yashimye kandi ko iri koranabuhanga rigeze mu mashuri yo mu cyaro, agaragaza ko ari ahantu abanyeshuri bashobora kungukira ubumenyi no kubushyira mu bikorwa.

Weiss yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha abanyeshuri kubona ubumenyi bashobora gukoresha mu mirimo itandukanye, kabone n’iyo baba bakorera mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu.

STEMpower Rwanda imaze kugera ku banyeshuri 7 000

Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Espoir Serukiza yavuze ko gahunda yo kugeza ubumenyi mu ikoranabuhanga mu mashuri imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, aho imaze kugera ku bantu ibihumbi birindwi.

Yavuze ko kugeza ubu iyi gahunda imaze kugera mu bigo by’amashuri 12, birimo umunani byatewe inkunga na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda, ashimangira ko bafite gahunda yo gukomeza kuyagura kugira ngo igere ku banyeshuri benshi.

Yagize ati: “Ibi bikorwa bizakomeza kwaguka, tugeza ubumenyi mu ikoranabuhanga ku mubare munini w’abantu. Ubu tumaze imyaka itanu dukorera mu Rwanda, aho abagera ku bihumbi birindwi bamaze kugerwaho n’ubu bumenyi. Gahunda ni ukugera kuri benshi bashoboka.”

Abanyeshuri biga muri GS Rwabiharamba bagaragaje ko bishimiye ibi bikoresho, bavuga ko hari ababonye mudasobwa bwa mbere mu buzima bwabo, bakaba biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Mwihoreze Jeanne yavuze ko yishimiye kubona uburyo bwo gukoresha mudasobwa no gutangira kwiga byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ndanezerewe kuba ndi kwandika kuri mudasobwa. Ni ubwa mbere mbonye uburyo bwo kuyikoresha, kandi twatangiye gusobanurirwa ibintu byinshi dushobora kuyigiramo. Twiteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe. Turashimira ubuyobozi budutekerezaho ibyiza bukaba butugejejeho uburyo bwo kwiga ikoranabuhanga.”

Turikumwenimana Sonia na we yavuze ko yifuza kuzagira ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga, bukazamufasha kwihangira umurimo arangije amasomo ye.

Yagize ati: “Niteguye kwiga ikoranabuhanga nkazaba umuhanga muri ryo. Nabonye ko ririmo ubumenyi bwinshi bushobora kuzamfasha kwihangira umurimo igihe nzaba ndangije kwiga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Leta ya Isiraheli bwatumye abanyeshuri bo muri ako karere babona ibi bikoresho.

Yavuze ko ari umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko bifasha abanyeshuri guhuza amasomo biga mu ishuri n’ibikorwa bifatika.

Yagize ati: “Nk’ubuyobozi, dushima abagira uruhare mu gushyigikira uburezi, by’umwihariko iyi gahunda y’ikoranabuhanga. Ibi bizatuma abanyeshuri bahuza ibyo biga no kubishyira mu bikorwa. Ibyo babwirwaga mu magambo bazaba bafite uburyo bwo kubireba no kubikora mu buryo bufatika.”

Yasabye abanyeshuri n’abarimu gukoresha neza ibyo bikoresho kugira ngo bibungure ubumenyi, anabasaba kubibungabunga.

Gahunda ya STEMpower ni imwe mu mishinga igamije guteza imbere amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imibare (STEM), binyuze mu guha abanyeshuri ibikoresho bibafasha kwiga bakora ibikorwa ngiro.

Mu Rwanda, iyi gahunda yakoranye n’ibigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye mu gushyiraho laboratwari zifasha abanyeshuri kuva ku bumenyi bw’inyigisho bakajya mu bikorwa bifatika. Urugero ni icyumba cya STEM cyashyizwe muri INES-Ruhengeri mu 2021, cyari gifite mudasobwa 30 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bishimiye gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bahawe na Guverinoma ya Isiraheli
Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss ari kumwe n’ubuyobozi na bamwe mu banyeshuri bahawe ibikoreho by’ikoranabuhanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  2. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  3. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  4. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  5. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38