Abanyeshuri 7 188 bakurikiranweho gukopera ibizamini bya Leta bya 2025/2026 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 28, 2026
  • Hashize iminota 39
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri 7 188 bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

MINEDUC yavuze ko kuba hakomeje iperereza kuri abo banyeshuri ari yo mpamvu amanota y’ibizamini bya Leta bakoze ataratangazwa, mu gihe ay’abandi yatangajwe yatangajwe ku wa 20 Kanama 2026.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, yemeje ko abo banyeshuri bakekwaho gukopera ari bo batari bahawe amanota kubera iperereza rigikomeje.

Yagize ati: “Abo dukoraho iperereza ni 7 188 bakekwaho kuba barakopeye. Iyo ibyo bibazo bigaragaye, amanota y’abo bana bakekwa ntabwo atangazwa kugira ngo hakorwe iperereza.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iperereza ritararangira bitewe n’uwo mubare munini w’abanyeshuri bakekwaho gukopera, ashimangira ko ridakwiye gukorwa mu buryo bwihuse bushobora gutuma umunyeshuri arengana.

Yatangaje ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ikibazo kizaba cyakemutse, amanota y’abanyeshuri bose akamenyekana.

Ati: “Hari abana benshi bakekwaho gukopera. Ntabwo dushaka kubyihutisha ngo hatagira umwana urengana, kuko tureba inyungu z’umwana. Ni yo mpamvu byafashe igihe. Ku wa 31 Kanama bizaba byakemutse, icyo gihe amanota azatangazwa buri wese amenye aho ahagaze.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abanyeshuri bakekwaho gukopera bamenyekanye hifashishijwe uburyo bubiri.

Yasobanuye ko hari abagiye bafatirwa mu cyuho mu gihe bakoraga ibizamini, mu gihe abandi bagaragaye mu gihe cyo gukosora, aho basanze abanyeshuri bo mu kigo kimwe cyangwa mu itsinda rimwe bafite ibisubizo bimwe kandi bitari byo.

Ati: “Hari ubwo abanyeshuri bazana impapuro banditseho ibisubizo, hari abazana telefone. Hari n’igihe turi gukosora ibizamini bya Leta, tukabona abanyeshuri bo mu kigo runaka basubije bimwe kandi babyishe.”

Dr. Bahati yongeyeho ko uburyo abanyeshuri bicazwamo mu gihe cy’ibizamini bya Leta butuma abiga ku ishuri rimwe baticara mu cyumba kimwe cyangwa ngo abiga isomo rimwe bicare hamwe.

Avuga ko iyo abanyeshuri batandukanye basanze bafite ibisubizo bimwe kandi bitari byo, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko habayeho gukopera.

MINEDUC ivuga ko iyo bigaragaye ko umunyeshuri yakopeye, ahanishwa guhabwa amanota zeru muri icyo kizamini. Mu gihe byagaragaye ko umwarimu cyangwa undi mukozi ushinzwe ibizamini yagize uruhare muri ibyo bikorwa, ahanwa hakurikijwe amategeko.

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri 277 452 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/26, mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange (O-Level) bari 149 533.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko amanota y’abanyeshuri bakekwaho guperera yatindijwe n’uko bakomeje gukorwaho iperereza
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard yatangaje ko abanyeshuri bakopeye hari abafatiwe mu cyuho
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 28, 2026
  • Hashize iminota 39
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE