Impamvu abana bakwiye kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuryango RWACHI (Rwanda Women Adolescent and Child Health Initiative), wita ku buzima bw’umubyeyi, urubyiruko ndetse no kurengera umwana, uhamya ko umwana akwiriye kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere akiri muto kuko bimufasha gusobanukirwa umubiri we, kumenya uburenganzira afite, gutandukanya imyitwarire iboneye n’ihohoterwa, kumenya uwo yabwira igihe ahuye n’ikibazo no kumenya aho yasaba ubufasha.

Umuyobozi wa RWACHI, Nsengiyumva Jacques, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, ubwo yagaragazaga ubufatanye bw’uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), n’abandi bagira uruhare mu gutegura integanyanyigisho, mu kongerera imbaraga iyi ngingo mu burezi bityo abana bagasonanukirwa ubuzima bw’imyororokere bakiri bato.

Ibi byaje nyuma y’uko ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS 2025, bugaragaza ko 8% by’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 bigeze gutwita.

Muri bo, 6% bari barabyaye umwana muzima, abatageze kuri 1% inda zabo zavuyemo, mu gihe 2% bari batwite igihe ubushakashatsi bwakorwaga.

Nsengiyumva yavuze ko iyo umunyeshuri ahabwa ubumenyi bukwiye kandi agahindura imyumvire, aba ashobora kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa no gufasha n’abandi.

Ati: “Muri DHS 2025 byagaragaye ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, ijanisha ryavuye kuri 5% rigera ku 8%, nubwo hari byinshi byakozwe na Leta y’u Rwanda,kuko byarashobokaga ko ryari kuva kuri 5% rikajya kuri 20%, ariko hari byinshi byakozwe byiza ariko bigikeneye imbaraga.”

Yavuze ko muri iyo mibare abana bagenda bata ishuri, bagira ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rikorerwa ku gitsina n’ibindi bibazo, mu mashuri abanza na bo, abatagira amahirwe yo gukomeza ngo bagere mu yisumbuye na bo abarenga 12% bahuye n’iki kibazo, ariko mu yisumbuye bo ni 3,7%.

Ati: “Aha rero nkuko dufite porogaramu nziza ya Perezida wa Repubulika, y’uburezi kuri bose, abanyeshuri benshi, abana, urubyiruko bose bari ku ishuri, ni yo mpamvu turi kureba uko twafatanya twese kuko Leta ni twebwe dufatanyije twateza imbere imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere mu bigo by’amashuri ariko no mu baturage”.

Yakomeje agira ati: “Iyo uteje imbere urubyiruko, ugateza imbere umunyeshuri akazamuka yarahinduye imyumvire uba uteje imbere Igihugu, abanyeshuri bose baramutse bazamutse neza, bakiga neza, ibijyanye no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, ihohoterwa rikorerwa ku gitsina, akamenya uburenganzira bwe, kudahohoterwa ku ishuri no mu muryango, uwamukoreye ihohotera akabivuga, akigishwa ihohotera ritandukanye, ava ku ishuri akigisha n’abandi.

Abanyeshuri ni bo bazavamo abarezi, abayobozi , ababyeyi, nabandi niyo mpamvu abakiri bato uhereye ku mashuri bakwiriye kwigishwa ubuzima bw’imyiororokere.”

Ntibizerwa Janvier, Umukozi wa REB mu ishami rishinzwe integanyanyigisho by’umwihariko akaba n’umwe mu bahugura kuri porogaramu ishinzwe gufasha abana kwimenya mu buzima bwabo bw’imyororokere.

Yagize ati: “Abana bakwiriye guhabwa amasomo ku buzima bw’imyororokere bakiri bato kuko n’izamuka ry’iyi mibare y’inda zatewe abangavu ryatewe n’icyorezo cya Corona Virus cyatumye amashuri ahagarara, abana bari bari mu rugo kandi ku ishuri ariho baba barinzwe ibirangaza cyane.”

Yakomeje avuga ko itangazamakuru risigaye riha abana amakuru mu buryo butandukanye kandi mu buryo bworoshye nka TikTok, ahantu hose amajwi n’amashusho basakaza ibintu umwana ashobora kugirira amatsiko ariko bitamwubaka.

Yakomeje agira ati: “Guhera ubwo integayanyigisho ishingiye ku bushobozi yajya ahagaragara, twagerageje guhugura abarimu, ariko kwigisha n’uguhozaho, hari abo twahuguye bakiri mu kazi bagiye mu yindi mirimo”.

Yunzemo ati: “Hari abashya binjira mu kazi, ubu dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa tugiye kureba uburyo twongera amahugurwa, hari ayo turi gutegura azaba muri uku kwa 9 y’abarimu bigisha amashuri y’imyuga dufatanyije na Imbuto Foundation”.

Yahamije ko amahugurwa y’abarezi bo mu mashuri abanza na yo arateganyijwe, “si ukwigisha gusa hari no kurebera hamwe ni gute izi nyigisho bazazivanga n’amasomo yabo asanzwe ya buri munsi aha tuzakorana na NESSA, n’abandi bafite mu nshingano gukurikirana amashuri”

Dr Ben Alexandre Mpozembizi, umuhuzabikorwa wa UNESCO muri gahunda ya Our Rights, Our Lives, Our Future, mu Rwanda, yavuze ko mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane abangavu, bisaba ko abana basobanurirwa ubuzima bw’imyororokere bakiri bato bityo ko abarimu bahabwa ubumenyi ku buryo bwo kuganiriza abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere hakurikijwe imyaka yabo.

Ati: “Kugeza ubu, abarezi 11 622 bamaze guhugurwa muri iyi gahunda, barimo 650 baturuka mu mashuri nderabarezi. Hari kandi gukomeza guhugura abandi barimu kugira ngo ubumenyi bugere ku bice bitandukanye by’igihugu”.

Mpozembizi avuga ko intego atari uguha abana amakuru gusa, ahubwo ari ukubafasha kumenya uburenganzira bwabo no kubaka ubushobozi bwo kwirinda ihohoterwa.

Ati: “Ibi kandi bigaragaza ko uruhare rw’umwarimu rudakwiye kugarukira ku gutanga amasomo asanzwe, kuko ishuri ari hamwe mu hantu umwana ashobora kubona amakuru n’ubufasha igihe ahuye n’ikibazo.”

UNESCO kandi ivuga ko ifite gahunda yiswe PCC, Parent-Child Communication, igamije guhugura ababyeyi ku buryo baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo.

Ni gahunda yatangiriye mu Turere twa Kamonyi, Gicumbi na Nyagatare, ikomereje n’ahandi hose mu gihugu, aho ababyeyi bahabwa ubumenyi bwo kurushaho kuganira n’abana babo ku bibazo bashobora guhura na byo uko bakura.

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE