Abanyeshuri 7% batsinze mu mashuri abanza  ni bo bahawe ibigo bibacumbikira

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 59
Image

Umunyamabanga  wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko 7% gusa by’abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza ari bo babonye imyanya mu mashuri abacumbikira, mu gihe abarenga 180 000 baziga mu mashuri atanga amasomo ku manywa biga bataha.

Irere yavuze ko iyi mibare igaragaza ko ubushobozi bw’amashuri acumbikira abanyeshuri bukiri buke ugereranyije n’umubare munini w’abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “Amashuri acumbikira abanyeshuri ahari ashobora kwakira abanyeshuri 17 000 gusa bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu gihe abatsinze ibizamini bisoza amashuri abanza barenga ibihumbi 200. Bisobanuye ko atari bose bashobora kujya mu mashuri acumbikira abanyeshuri.”

Irere yabivuze nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, hasohotse amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level).

Yasobanuye ko iyo umunyeshuri atabonye umwanya mu ishuri ricumbikira abanyeshuri, Leta ishaka ishuri riri hafi y’umuryango we kugira ngo akomeze amasomo atabangamiwe.

Ati: “Icyo dukora nyuma ni ukureba aho bashobora kwiga nta ngorane bahuye na zo, hafi y’imiryango yabo.”

Irere yavuze kandi ko amanota yasohowe hakiri kare kugira ngo inzego z’uburezi zibone umwanya wo gutegura uko abanyeshuri bazashyirwa mu bigo by’amashuri no kureba imyanya ihari.

Ati: “Dufata igihe tugakorana n’izindi nzego bireba kugira ngo abo banyeshuri babone amashuri. Ni yo mpamvu dusohora amanota y’ibizamini bya Leta hakiri kare, kugira ngo turebe aho imyanya iri kandi dushyire abanyeshuri bose batsinze mu mashuri.”

Yavuze ko nubwo ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bajya mu mashuri bahisemo, ubushobozi bw’amashuri acumbikira abanyeshuri butaragera ku rwego rwo kwakira bose.

Ati: “Umubyeyi wese yifuza ko umwana we ajya mu ishuri yahisemo, ariko ubushobozi buracyari buke. Kuvana ku mashuri yakira abanyeshuri 17 000 ukagera ku yakira 200 000 ntabwo ari ibintu bikorwa mu ijoro rimwe.”

Yatanze urugero rwa GS Saint Aloys, aho yavuze ko hari imyanya 120 gusa yari ihari, ariko hakaba harasabye kwiga muri iryo shuri abanyeshuri bagera ku 28 000.

Irere yavuze ko Leta izakomeza gushora imari mu bikorwa remezo by’amashuri acumbikira abanyeshuri ndetse n’ayigisha ku manywa, uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Imibare ya NESA igaragaza ko abanyeshuri 17 412 bavuye mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe 226 546 bashyizwe mu mashuri yiga ku manywa.

Ku banyeshuri bavuye muri O-Level bajya mu cyiciro cyisumbuye 18 944 bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, na ho 57 276 bashyirwa mu mashuri yiga ku manywa.

Mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, TVET, abanyeshuri 2 698 bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe 17 747 baziga mu mashuri yiga ku manywa.

Minisitiri Irere yasabye ababyeyi gushyigikira abana bashyizwe mu mashuri yiga ku manywa, avuga ko na yo ari amashuri meza kandi ko abanyeshuri bashobora kuhiga neza iyo bafashijwe n’imiryango yabo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 59
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE