Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) iteganya gusuzuma abari ku isoko ry’umurimo barimo n’urubyiruko basanzwe bafite ubumenyi ndetse n’uburambe mu kazi ariko nta mpamyabushobozi bafite zemewe; maze bahabwe impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bafite ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Mukunzi Paul yabitangaje nyuma yuko RTB yari imaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’amashyiramwe ane y’abanyamwuga bari mu Rwego rw’Abikorera, ni amasezerano agamije kongera uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi by’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ayo masezerano yagezweho ku bufatanye bwa RTB na Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda hamwe n’Umuryango Never Again Rwanda (NAR), azafasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza imyuga bakiri mu ishuri.
Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi uhagarariye amashyirahamwe y’abanyamyuga ari kumwe n’Umuyobozi wa RTB, aho impande zombi zemeranyijwe gukorana mu guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro.
Mukunzi yagize ati: “Dufite Abanyarwanda benshi bakora mu bigo by’abikorera bafite ubumenyi butandukanye kandi bari ku isoko ry’umurimo ariko badafite impamyabushobozi. Rero binyuze muri aya masezerano, tuzasuzuma ubumenyi bafite maze tubahe impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bafite ku isoko ry’umurimo.”
Asobanura ko gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’amashyiramwe ane y’abikorera bizafasha kongera ku ruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi by’abiga mu bigo by’amashuri y’imuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Bizabongerera amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu masomo biga kuko akenshi bazajya babyigira mu kazi, aho imirimo ikorerwa.
Ishyirahamwe rihuza amagaraje mu Rwanda (Rwanda Garage Association), ni rimwe mu mashyirahamwe yasinye ayo masezerano, mu gihe ayandi mashyirahamwe ari, Ishyirahamwe rihuza abakora mu ruhererekane rw’ibikomoka ku biti n’imbaho Rwanda Wood Value Chain Association, irihuza abadozi (Rwanda Tailors Association) ndetse n’ishyirahamwe rihuza abakora mu bukerarugendo n’amahoteri.
Ayo masezerano ningirakamaro kubanyeshuri
Ku byerekeranye n’ayo masezerano yasinywe, Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko ayo masezerano ari ingirakamaro ku banyeshuri, abishingiye ahanini y’uko mbere y’aya masezerano wasangaga nta mikoranire hagati ya RTB n’abikorera ku buryo byagiraga ingaruka ku banyeshuri mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Ni amasezerano azatuma abanyeshuri biga hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, aho ibi bigo by’abikorera bizajya bikurikirana umunyeshuri guhera ku ishuri ku buryo nazajya agera mu igihe cyo kwimenyereza ibyo yiga, ibigo bizajya bimwakira azwi n’abayobozi b’ibyo bigo, babazi neza ndetse n’amasomo yize.”
Niyitegeka Jean Gilbert, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe rihuza amagaraje wari muri icyo gikorwa cyo gusinya amasezerano, yavuze ko hari ubwo wasangaga hari abanyeshuri biga amasomo aremereye gusa bakagira ikibazo cyo kubona aho bimenyereza umwuga bikaba ikibazo kuko akenshi nko mu bigo bimwe na bimwe byagoraga kubona aho umuntu yimenyereza umwuga.
Ati: “Ubu kuboneka kw’aho umuntu yimenyereza umwuga bigiye gusobanuka, ku buryo buri mwana azajya akorera mu Kigo cyigisha ibirebana n’ubumenyi akeneye.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza abakora mu ruhererekane rw’Ibikomoka ku Biti n’Imbaho, Abdu Karemera yavuze ko kubaha impamyabushobozi bizatuma bamwe muri bo barushaho kwihangira imirimo dore ko hari abo bitashobokeraga gutangiza umushinga w’ubucuruzi kubera kutagira impamyabushobozi zemewe.
Ati: “Nyuma y’aha ni ikizere kiziyongera mu banyamwuga, bikureho n’impungenge z’abari basanzwe mu kazi nta mpamyabushobozi maze barusheho gutinyuka.”





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE