Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye gushyirwaho integanyanyigisho yihariye igenewe abanyeshuri bafite ubumuga, izatuma uburyo bigishwamo n’uko basuzumwa bijyana n’ubushobozi ndetse n’ibyifuzo byabo, mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi budaheza.
Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi na World Vision, baganira ku buryo uburezi budaheza bwakongerwamo imbaraga mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko hari ibigikenewe gukorwa kugira ngo hatagira umwana ufite ubumuga usigara inyuma muri serivise z’uburezi.
Bamwe mu bakozi bafite ubumuga bagaragaza ko mu myaka yashize bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zatumaga batabasha kugera ku burezi, aho bitandukanye n’uyu munsi, bashimira Leta imbaraga yashyize mu burezi budaheza ariko bakanagaragaza ibigikenewe gukorwa.
Mukanziza Venancie ufite ubumuga bwo kutabona ukora mu nzego z’uburezi ashimira Leta kumbaraga zimaze gushyirwa mu burezi budaheza akavuga ko ku bihe bye ariko kandi hakiri icyo gukorwa.
Ati: “Muri ibi bihe hari icyakozwe, nk’uko bigaragara hari ibyagezweho ndetse turashima cyane ko Leta y’ubumwe yagize icyo ikora. Ariko hari ibyiciro bigifite ibibazo cyane cyane bariya bafite ubumuga bwo mu mutwe urumva n’integanyanyigisho isanzwe bo ntibabasha kuyikurikira.”
Ibyo abihurizaho na Twibanire Promesse ufite ubumuga bwo mu mutwe wiga mu kigo cya Ubumwe Community Center giherereye i Rubavu uvuga ko kuzana integanyanyishanyigisho ifasha abafite ubumuga bwo mu mutwe yamushimishije kuko hari abo kwiga byagorana bababa bava no mu ishuri.
Yagize ati : “ Ni byiza cyane kuri twe kuko ahashize byaratugoraga ugasanga bamwe bavuye mu ishuri atari uko babinaniwe ahubwo kugendera ku muvuduko w’abandi byarabananiza, nibabikora gutyo bizadufasha cyane, icyo nasaba ni uko hakongerwa amahugurwa kuri bamwe muri twe bize imyuga bakabishyiramo imbaraga ku buryo byabatunga.”
Bimwe mu bikomeje gushyirwamo imbaraga harimo mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga mu kwisanzura ku ishuri harimo kongera abarezi n’abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kubitaho aho mu myaka itanu hahuguwe abangana n’ibihumbi 18281 bavuye ku bihumbi 10699 hanongerwa umubare w’ibikorwaremezo aho kuri ubu mu gihugu hose amashuri 3439 afite ibyibanze bibafasha kwitabwaho.
Ati : “ Icya mbere ni ukumenya umwana ufite ubumuga atari ukumumenya gusa ahubwo ikabikora ugamije kumuha ubufasha bwihariye, icya kabiri ni ugukora isuzuma hakurikijwe uko ameze n’uko abasha kwiga, icya nyuma noneho ni ukwigisha sosiyete ko umwana wese ari nk’undi umufite ntamugumane mu rugoahubwo akamuzana ku ishuri.”
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abanyeshuri 43.663 bafite ubumuga, bangana na 0,9% by’abanyeshuri bose bagera kuri miliyoni 4,8. Muri bo, abarenga ibihumbi 31 biga mu mashuri abanza, 5.559 bari mu mashuri yisumbuye, 745 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe 1.479 biga mu mashuri makuru na za kaminuza.
Iyi raporo inagaragaza ko 68,8% by’ibigo by’amashuri mu Rwanda bifite ibikorwaremezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga. Ibi bisobanura ko hakiri ibigo byinshi bigomba kunoza uburyo byakira aba banyeshuri kugira ngo na bo babashe kubona uburezi bubafasha guteza imbere ubushobozi bwabo.
Gushyiraho integanyanyigisho yihariye ni imwe mu mpinduka ziteganyijwe mu rwego rwo gutuma uburezi budaheza budahera gusa ku kwakira abanyeshuri bafite ubumuga mu mashuri, ahubwo bukabafasha no kwiga no kugaragaza ubumenyi bwabo mu buryo bubagenewe.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE