Minisitiri Nsengimana yabwiye abarangije muri UR  ko ubumenyi bahawe ari ishoramari ry’Igihugu

Minisitiri Nsengimana yabwiye abarangije muri UR  ko ubumenyi bahawe ari ishoramari ry’Igihugu

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere igihugu, abibutsa ko ibyo bize atari inyungu kuri bo gusa, ahubwo ko ari n’ishoramari ryacyo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, riherereye mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri Nsengimana yasabye abarangije amasomo kuba umusemburo w’impinduka nziza, bakazirikana ko ubumenyi bahawe bugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari no kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Uyu munsi murishimira ko murangije amasomo, mukaba mwarungutse ubumenyi butandukanye. Intsinzi yanyu n’ibyo mugezeho ni inyungu kuri mwe, ariko ni n’igishoro ku gihugu. 

Muharanire gukora mugaragaza impinduka n’umwihariko, kugira ngo mutange umusanzu mu kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu muri rusange.”

Yakomeje abasaba guhanga udushya, kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga no kwakira impinduka ziri kuba mu mikorere no mu myitwarire, kugira ngo ubumenyi bafite bubafashe gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

Yagaragaje ko uko buri wese agera ku musaruro ushimishije mu byo akora, ari na ko aho akorera hagira uruhare mu mpinduka nziza, ndetse hakaboneka n’andi mahirwe y’akazi binyuze mu bikorwa bishya no kwihangira imirimo.

Abarangije biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bize

Shema Brave Bright, umwe mu bahawe impamyabumenyi, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. 

Yasabye bagenzi be kudahera ku nzozi, ahubwo bagatangira kuzishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Uyu munsi dusoje kwiga, ejo ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibyo twize. Turiteguye, kandi nta kuzarira tugiye gutanga umusanzu wacu mu bikorwa bitandukanye, birimo gutanga serivisi ku baturage no kwihangira imirimo. 

Turabasezeranya gukorana ubwitange tugamije kugera ku ntsinzi, kwigira no guteza imbere igihugu cyacu.”

Shema yashimiye ababyeyi, amashuri bize n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwabo rw’amasomo, agaragaza ko intambwe bagezeho ari umusaruro w’ubufatanye n’ubwitange bw’ababafashije.

Yagize ati: “Turashimira cyane ababyeyi badufashe akaboko tukagera aho tugeze. Turababwira ko iyi ari intsinzi yabo n’iyacu. 

Turabafata nk’inkingi zacu zadufashije kubungabunga ubuzima no kugera kuri iyi ntego. 

Turashimira kandi kaminuza yaharaniye ko twiga neza, haba ku ruhare rw’ubuyobozi ndetse n’umuhate w’abarimu batwigishije.”

Mukamana Eugenie, warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, yavuze ko kurangiza amasomo ari indi ntambwe mu buzima bwe, kandi ko afite ingamba zo kubyaza umusaruro ubumenyi n’ubushobozi bungutse.

Yagaragaje ko bazaharanira kurangwa n’indangagaciro zirimo ubupfura n’ubunyangamugayo mu mirimo bazakora, anashimangira ko abagore n’abakobwa na bo bafite ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Uyu munsi nteye indi ntambwe yo kwishimira. Mfite ingamba zo kubyaza umusaruro ubushobozi dukuye mu mashuri yacu. 

Tuzaharanira kurangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo mu byo tuzakora. Abakobwa n’abagore na twe uyu ni umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwacu, dufite bakuru bacu batubanjirije mu nshingano batugaragarije ko dushoboye. Turasabwa gufatanya na basaza bacu kwiyubakira u Rwanda.”

Uyu muhango wabereye ku Ishuri rya Rukara College, kaminuza y’u Rwanda yahaga impamyabumenyi abanyeshuri 4 953, barimo abagabo 3 036 n’abagore 1917.

Muri bo, abagore bari 38,7% by’abarangije, mu gihe abagabo bari 61,3%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  3. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  4. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35