Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), wagaragaje ko abana 4 414 b’abimukira baguye mu ngendo zo kwimuka hirya no hino ku Isi hagati ya 2014 na 2025, ariko umubare nyakuri ukaba ushobora kuba urenze kure bitewe n’uko hari abashobora kuba bataranditswe. Raporo nshya yakozwe n’Umushinga wa Loni ushinzwe gukurikirana abimukira baburirwa irengero cyangwa bapfira mu nzira (IOM Missing Migrants Project), ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Imibare y’Abana bari mu Ngendo zo Kwimuka (IDAC), igaragaza ko abana benshi bashobora kuba barapfiriye mu nzira bimukiramo ariko ntibandikwe mu mibare yemewe. Iyi raporo igaragaza ko muri icyo gihe cy’imyaka 12, Umuryango IOM wanditse abantu hafi 81 000 bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu gihe bimukaga hirya no hino ku Isi. Inyandiko zirenga kimwe cya…
16 Ukwakira 2026 Saa 07:25








