Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari
Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 220 byo mu Turere twose two mu Mujyi wa Kigali batangiye guhabwa amasomo ajyanye n’indangagaciro z’ubutwari na gahunda zo gukunda Igihugu. Ni amasomo batangiye guhabwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 hagamijwe kubategurira gukurana imyitwarire myiza igendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ko hari umusaruro rwiteze kuri ubwo ubwo bukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’ubutwari mu bakiri bato ku buryo bazavamo Abanyarwanda bazima beza bafitiye Igihugu akamaro ndetse n’imiryango yabo. Rwaka Nicholas ushinzwe Ishami ry’ubushakashatsi muri CHENO, yagize ati: ‘’Hari icyizere cy’uko aya masomo arebana n’indangagaciro z’ubutwari azatuma bakurana umuco w’ikinyabupura, kunga ubumwe, n’iyindi myitwarire izira kirazira, maze bazagere ikirenge mu cy’abakurambere b’intwari bitanze batizigama.”…
15 Ukwakira 2026 Saa 15:12








