Ese koko indwara y’ibyinyo ibaho? Menya icyo Abaganga bayivugaho

Ese koko indwara y’ibyinyo ibaho? Menya icyo Abaganga bayivugaho

Hari bamwe mu babyeyi bemera ko umwana w’uruhinja ashobora kurwara ibyinyo ndetse bakagira ubwoba bwinshi bitewe n’ibimenyetso umwana agira abirwaye birimo; umuriro, impiswi n’ibindi bigatuma bamujyana mu bavuzi gakondo ngo bakure ibyo byinyo; bikaba byaviramo umwana kuhasiga ubuzima n’izindi ngaruka.

Abaganga b’amenyo bagaragaza ko indwara y’ibyinyo atari indwara yihariye yemewe mu buvuzi, ahubwo bijyana n’imyumvire ya bamwe bakunze guhuza ibimenyetso byo kumera kw’amenyo y’abana bakabyitiranya n’ibyinyo.

Muganga w’amenyo, Dr. Bitwayiki Ngendahimana Léandre, akaba anafite ivuriro ryayo; asobanura ko ibyo abantu bita ibyinyo ari ugutangira kumera kw’amenyo y’uruhinja rukiri munsi y’amezi atanu; bigatuma umwana agira umuriro, impiswi no kuruka; abantu bakabyitiranya n’iyo ndwara.

Ati: “Amenyo yacu ntabwo agira imbaraga zingana habaho amabwene kandi ni yo aza  mbere kuko ni yo ashushanya isura; ni ukuvuga ko ari inkingi y’inzasaya n’isura  bijya bibaho ko zitangira kwirema umwana akiri agahinja munsi y’amezi atanu  ni byo  abantu bita ibyinyo. Icyo gihe  umwana agira umuriro, guhitwa no kuruka.”

Dr. Bitwayiki avuga ko hari bamwe mu babyeyi baterwa ubwoba n’uko kumera kw’amenyo bigatuma bajyana abana ku bavuzi gakondo kandi mu by’ukuri iyo atari indwara. Avuga ko igihe umwana agize ibimenyetso nk’ibyo agomba kujyanwa kwa muganga kuko ari ho honyine hizewe kandi bafite uko babikurikirana umwana akamera neza nta zindi ngaruka.

Ati: “Abanganga bo bafite ukuntu ibyo bintu babiikirikirana ariko kugira ngo uzasobanurire umubyeyi ngo umwana afite umuriro hashize ukwezi aba yumva afite ubwoba kandi yumva amagambo hanze, bati uri bugende hari umuntu uzi gukura ibyinyo.”

Agaragaza ko gukuza abana ibyinyo bibagiraho ingaruka zirimo;  kwandura mikorobe bitewe n’ibikoresho bidasukuye  bakoresha babakura, gukuramo umuzi w’iryinyo bigatuma amenyo amera nabi cyangwa ntamere ndetse umwana akava amaraso menshi ku buryo byamuviramo n’urupfu, akagira inama ababyeyi kwihutira kujyana abana kwa muganga aho kujya muri magendu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’amenyo bo muri Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye  n’abashakashatsi bo muri Harvard School of Dental Medicine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwiswe ‘Early Childhood Tooth Bud Removal Practice; Preventable Dental Damage’, bwasohotse mu 2020, bwagaragaje ko gukura  ibyingo bigira ingaruka zikomeye ku bana.

Bwagaragaje ko ibyo bigira  bifashishije urugero  rw’umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi wari ufite imyaka 10, wakuwe ibyinyo ariko bikamugiraho ingaruka zirimo kuba hari amenyo atarameze, andi agakura nabi, akaba ahorana ipfunwe ryo guseka mu bandi.

Muganga w’amenyo Dr Bitwayiki Ngendahimana Leandre asaba ababyeyi kujyana abana kwa muganga aho kubajyana mu bavuzi gakondo ngo babakure ibyinyo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05
  2. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31
  3. Amatora y’abayobozi b’uturere yitabiriwe ku kigero cya 95%-NEC 25 Ugushyingo 2026 Saa 10:09
  4. Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:47
  5. Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:15