Huye: Ubuhamya bw’ababumba n’abatunda amatafari basuzugurwa bariteje imbere

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize isaha 1
Image
Abakora akazi ko gutunda amatafari bavuga ko kabafashije kwiteza imbere

Abagabo n’abagore bakora akazi ko kubumba no gutunda amatafari bavuga ko kabaye imbarutso y’iterambere mu miryango yabo, mu gihe hari abagifite imyumvire y’uko badashobora gukora aka kazi bagasuzugura kuko bifuza akandi kari mu nzozi bigoranye ko bazikabiriza aho batuye. 

Mu basuzugura aka kazi harimo abavuga ko imirimo ibinjiriza amafaranga yabuze, mu gihe barebera bagenzi babo bakorera amafaranga ya buri munsi bikagaragarira mu buryo imibereho yabo igenda ihinduka. 

Kayitesi Clementine ni umwe mu bakora akazi ko gutunda amatafari bayakura aho abumbirwa bayageza ku ifuru. Avuga ko mu myaka ine amaze akora aka kazi, imibereho ye yahindutse.

Ati: “Ntaraza muri aka kazi, nahingiraga abandi bakampemba amafaranga 1000 ku munsi. Aya mafaranga nta kintu gifatika yamfashije kugeraho kuko no guhahamo ibyo kurya bihagije umuryango wanje ntibyavagamo.”

Akomeza avuga ko akazi ko guhingira amafaranga yagatangiye akiri muto kuko Umuryango nta mikoro yo kugira ikindi wamufasha gukora wari ufite.

Ati: “Akazi ko gutunda amatafari ni ko nkesha iterambere kuko nabashije kugura amatungo magufi, ubu mbona ifumbire nkabasha no gushyira umuhinzi mu murima mu gihe mbere nahingiraga abandi. Nishyurira abana ishuri nkanabatangira Mituweli ku gihe. Ntabwo nkigira ikibazo cy’ibiryo mu rugo kuko icyo nkeneye kurya cyose ndakigura abana banjye bakamererwa neza.”

Kabandana we akora akazi ko kubumba amatafari. Avuga ko aka kazi kamutunze n’umuryango kuko amaze igihe gisaga imyaka 15 agakora.

Ati: “Ntabwo nagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi, ariko mbona na bamwe mu baminuje ntacyo bibamariye kuko bamwe babaye amandi abanda birirwa bacunga aho biba. Njyewe aka kazi kamfashije gutunga umuryango wanjye mbasha no kwishyurira umwana imyuga, abanda barakiga kandi nzabafasha bige bagere kure.”

Akomeza avuga ko aya mafaranga abagirira akamaro kuko batayabona ku kwezi, ahubwo bayahabwa buri minsi 15. We ahembwa ibihumbi 60 mu minsi 15.

Mujawamariya we avuga ko akazi ko gutunda amatafari atakareka ngo agire akandi akora kuko ku munsi akorera amafaranga abona ba nyakabyizi bake.

Ati: “Ku munsi nkorera amafaranga y’u Rwanda 8 000. Uretse umufundi nta wundi muntu ukorera aya mafaranga ku mubyizi. Aya mafaranga si make ku buryo nayareka ngo ngiye guhinga bwacya nkasabiriza kuko ay’umuhinzi ntacyo amufasha ngo na we agire umuhinzi asiga inyuma.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, mu kiganiro na Imvaho Nshya yavuze ko bitangaje kuba hari abantu bagifite imyumvire y’uko hari akazi gasuzuguritse.

Ati: “Nta kazi gaciriritse cyangwa gasuzuguritse kabaho. Ako bita ko gasuzuguritse abagakora kabateza imbere kuko kaba ari akazi gahoraho. Abateye imbere babikesha kubumba no gutunda amatafari bafite ubuhamya kandi ubwabo bivugira ko nta kandi kazi wabaha ngo bakemere bitewe n’uko bazi umumaro kabafitiye. Abagifite imyumvire y’uko hari akazi batakora, turabagira inama yo gukura amaboko mu mifuka.”

Ubushakashatsi ku Mibereho Rusange y’Ingo mu Rwanda buzwi nka EICV7 bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka 2025, bugaragaza ko ubukene bwagabanyutse mu Karere ka Huye, bukaba bwari bugeze ku kigero cya 15,3%, mu gihe igipimo cy’ubukene ku rwego rw’Igihugu cyari gihagaze kuri 27.4%. 

Kabandana avuga ko amaze imyaka isaga 15 abumba amatafari kandi ngo bituma umuryango we ubaho neza
Kayitesi Clementine avuga ko atakora kandi kazi kuko agashobora kumuha 8 000 ku munsi atizeye ko yakabona
  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE