Umuramyi Muhima yahumurije abababaye mu ndirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’ 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Umuramyi James Muhima yakoze indirimbo nshya yise ‘Walio Ishinda Dunia’ bisobanuye ‘Abanesheje Isi’, igamije guhumuriza abantu bari mu bihe bibagoye abibutsa ko nyuma y’ubuzima bwo ku Isi hari ubuzima bw’amahoro y’iteka ku bizera Imana.

Muhima avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe by’intambara n’akababaro byibasiye ibice bitandukanye by’Isi, bituma abantu benshi bapfusha ababo. Ahishura ko yashingiye ku buhamya bwe kuko na we yabinyuzemo.

Ati: “Turi mu bihe by’intambara, aho abantu benshi bapfusha ababo bakunda bikababaza, ugasanga benshi baheranwe n’agahinda, ntibagira ubahoza.

Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’ibyo bihe, maze kureba ibyo byose umwuka w’Imana yanshoboje gukora iyi ndirimbo izagira uruhare runini mu komora ibikomere no kugarura ibyiringiro mu bantu.”

Yongeraho ati: “Urupfu rutera abantu benshi agahinda ko gutandukana n’inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abana, Iyi ndirimbo irimo ubutumwa burema ibyiringiro y’uko nyuma y’ubu buzima tuzongera tukabaho neza kandi tubane n’abo twatandukanye bose.”

Ku rundi ruhande, avuga ko indirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’ inakumbuza abantu ubuzima bw’ijuru, aho yizera ko abazahagera bazaririmbana n’abera ndetse n’abamarayika ubudasiba.

Izina ‘Walio Ishinda Dunia’ Muhima avuga yahisemo iryo zina nyuma yo gutekereza ku ntwari nyinshi Bibiliya ivuga ndetse n’abandi yamenye batsinze urugamba rwo kwizera. Anavuga ko yayikoze mu rurimi rw’Igiswahili kuko rukoreshwa n’abantu benshi. Yizera ko bizanatuma ubutumwa bugera ku bantu benshi bumva urwo rurimi.

Indirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’ ni imwe mu ndirimbo zigize umuzingo we yise ‘Nigereyeyo’ ikaba ari iya gatatu mu ziyigize, aho James Muhima asezeranya abakunzi be ko nyuma yayo azabagezaho indirimbo yitiriye iyo Alubumu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE