Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho

Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho

Umunyarwenya Babu yashimiye umuhanzi Kivumbi King wamusanze mu bitaro arembye, akamusengera bifatuma ava muri koma yari amazemo imyaka 14.

Babu yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera kuri YouTube, cyashyizwe hanze ku wa 24 Ugushyingo 2026, aho yaganiraga ku mubano wihariye afitanye na Kivumbi King.

Babu yavuze ko Kivumbi King ari umwe mu nshuti ze za hafi zamusuye mu bitaro ubwo yari arembye Malaria yari yageze ku bwonko, bikamuviramo kujya muri koma.

Yasobanuye ko kumubona muri iyo mimerere byakoze ku mutima uyu muraperi, agahitamo kongera gusenga, asaba Imana ko yakiza inshuti ye.

Babu yavuze ko atari azi iby’iryo sengesho kugeza ubwo yari amaze kugarura ubwenge, Kivumbi King akaza kumubwira ibyo yakoze igihe yari yagiye kumusura.

Yagize ati: “Kivumbi King ni umuvandimwe cyane. Ku buryo cya gihe ubwo nari ndwaye nkajya muri koma ndwaye Malaria, hari tariki 2 Gicurasi 2025, kuko icyo gihe namaze icyumweru mu bitaro. Kivumbi King rero ari mu bantu baje kunsura ndi mu bitaro, nabimenye nyuma y’uko abimbwiye naravuye muri koma.”

Yasobanuye ko Kivumbi King yamubwiye ko yari amaze imyaka 14 adasenga, nubwo yakuriye mu rusengero, ariko ko kumubona arembye byatumye yongera kwegera Imana.

Ati: “Yaraje arandeba, kandi ngo yari amaze imyaka 14 adasenga, kandi ni umwana wakuriye mu rusengero, ariko icyo gihe yarandebye aho ndyamye ku gitanda abwira Imana ati niba Mana uriho koko, ndabizi uyu nguyu umurengere asigare ntumutware. Abwira Imana ati ‘nyereka imbaraga zawe’.”

Babu yongeyeho ko mu gihe yari arembye umutima we wahagaze inshuro ebyiri, abaganga bakora ibishoboka byose kugira ngo bawugarure mu mikorere isanzwe.

Yavuze ko nyuma y’iminsi mike yakangutse, ava muri koma, ibintu byatumye arushaho kuzirikana ibyo Kivumbi King yari yamubwiye ku isengesho yamusengeye.

Babu na Kivumbi King bafitanye ubucuti bukomeye, aho uyu munyarwenya avuga ko umubano wabo urenze kuba abantu bahurira mu ruganda rw’imyidagaduro, ahubwo bafitanye ubuvandimwe.

Aba bombi bagiye no guhura n’abakunzi babo mu bitaramo biteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026. Kivumbi King azataramira abakunzi be, mu gihe Babu ategura igitaramo cy’urwenya kizwi nka ‘Thank God It’s Funny’, kizabera muri Petit Stade i Kigali.

Babu yatangaje ko isengesho Kivumbi yasenze nyuma y’imyaka 14 adasenga ryamukuye muri koma
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05
  2. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31
  3. Ese koko indwara y’ibyinyo ibaho? Menya icyo Abaganga bayivugaho 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:29
  4. Amatora y’abayobozi b’uturere yitabiriwe ku kigero cya 95%-NEC 25 Ugushyingo 2026 Saa 10:09
  5. Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:47