Arabia Saoudite yiyemeje kwihorera ku bitero by’Aba-Houthi

Arabia Saoudite yiyemeje kwihorera ku bitero by’Aba-Houthi

Arabia Saoudite yatangaje ko izasubiza mu buryo bukomeye ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote byagabwe  n’inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yamen,  byakomerekeje abasivili 13 mu mijyi itatu y’icyo gihugu.

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, umuvugizi w’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Saudi Arabia Saoudite, Maj Gen Turki al-Maliki, yavuze ko ingabo zizakora ibishoboka byose kugira ngo zirinde ubusugire bw’igihugu, mu gihe amakimbirane hagati y’impande zombi yongeye gukaza umurego.

Aljazeera yatangaje ko nyuma y’ibyatangajwe na Arabia Saoudi, Aba-Houthi na bo bavuze ko icyo Gihugu cyagabye ibitero byinshi by’indege mu bice bitandukanye bya Yemen, aho mu  minsi itanu yabanjirije ku wa 14 Nzeri indege za Arabia Saoudi zagabye ibitero birenga 300 mu bice bitandukanye bituma na bo bihorera.

 Bavuze ko ibyo bitero byagabwe na Arabia Saoudite mu Ntara za Lahj, Taiz, al-Jawf, Marib na Hajjah byahitanye abasivili batatu, barimo abana babiri, abandi babiri bagakomereka.

Guhangana kw’impande zombi bimaze imyaka irenga icumi muri Yemen, aho Aba-Houthi bahanganye na Guverinoma ya Yemen ishyigikiwe na Arabia Saoudite.

Aba-Houthi bavuga ko imirwano iri gukwira no mu Nyanja Itukura kandi ko bamaze gufata ibirwa nka Greater Hanish na Lesser Hanish, biri mu Majyepfo y’Inyanja Itukura, hafi ya kilometero 160 mu Majyaruguru ya Bab al-Mandeb; umuyoboro w’ingenzi mu bwikorezi bwo mu nyanja unyurwamo n’amato atwara ibicuruzwa n’ingufu mu bice by’Isi bitandukanye.

Nubwo intambara yo muri Yemen yari yaragabanyije ubukana nyuma y’agahenge katewe inkunga n’Umuryango w’Abibumbye mu 2022, ariko amakimbirane yongeye gukaza umurego muri Nyakanga 2026, ubwo Aba-Houthi batangiraga kugaba ibitero ku mato mu Nyanja Itukura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25