Nyamasheke: Abaturiye umuhanda Tyazo-Rangiro-Yove bizeye kuva mu bwigunge

Nyamasheke: Abaturiye umuhanda Tyazo-Rangiro-Yove bizeye kuva mu bwigunge

Abatuye mu Mirenge ya Kanjongo, Rangiro na Cyato y’Akarere ka Nyamasheke, ahanyura umuhanda w’ibilometero 23,3 wa Tyazo-Rangiro-Yove, bishimira ko kuba watangiye kubakwa ugiye kubafasha kuva mu bwigunge bashyizwemo n’ibihe bibi banyuragamo cyane cyane mu bihe by’imvura aho wabaga mubi cyane ntube ukiri nyabagendwa. 

Aba baturage bagaragaza icyizere cyo kuva mu bwigunge nyuma y’uko guhera tariki ya 11 Nzeri 2026, uyu muhanda watangiye kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).

Uyu muhanda wubatswe mu Mirenge ya Mirenge ya Kanjongo, Rangiro na Cyato ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ukaba ubonwa nk’uw’ingenzi cyane mu buhahirane n’imigenderanire y’abaturage. 

Ni umwe mi mihanda yari ihangayikishije abava cyangwa bajya muri iyo Mirenge kuko iyo imvura yagwaga nta kinyabiziga cyakandagiragamo kandi ukora ku Mirenge ibonekamo imbaho kubera haboneka amashyamba menshi, ibindi bikorwa by’iterambere ry’abaturage rigahagarara. 

Mukashyaka Pascaline, umwe mu baturage bawuturiye, yagize ati: “Uyu muhanda wabaga nyabagendwa mu gihe cy’izuba gusa kuko imvura yaguye nta moto yashoboraga kuhanyura. Ikindi kandi hari imodoka ihari mu izuba hanyuma hakagwa imvura ntabwo yahavaga kandi hano haza imodoka zije gutwara imbaho nyinshi kuko dufite amashyamba.”

Aba baturage bavuga kandi ko uretse kuba bigiye kuborohera kugeza ibyo beza ku masoko atandukanye ugiye no kubakura mu ubwigunge kuko kubona amafaranga yo kwishyura moto bitari byoroshye.

Undi muturage witwa Nzamwita Sylvère, yagize  ati:  “Turishimye cyane urabona kuva hano ku Iyove ugera mu Ityazo nibura umumotari yagucaga amafaranga ibihumbi bitanu, urumva ko nukorwa igiciro kizagabanyuka ndetse n’abasore batinyaga kugura moto bazigure.”

Nyiramayira Floride yunzemo ati: “Urumva kuva hano ujya kurema isoko rya Rwesero ndetse n’iry’amatungo rya Rugari byari bigoye ariko ubu tugiye kuva mu bwigunge tujye ku masoko ndetse tunatembere kuko abenshi twagorwaga no kuba nta muhanda muzima dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Naricisse, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, mu kiganiro n’itangazamakuru yari yemeje ko uyu muhanda ugiye gukorwa ku bufatanye na RTDA. 

Yagize ati “Nyuma y’umuhanda wa Bushenge-Ntango n’uwa Tyazo-Rangiro-Yove, ku bufatanye na RTDA uzatangira gukorwa mu kwa cyenda, ni umuhanda uzafasha abaturage mu iterambere.”

Umuhanda Tyazo-Rangiro-Yove w’ibirometero uzuzura utwaye miliyari 5,5 y’amafaranga y’u Rwanda, ukazakorwa utsindagirwa, gukora imiferege ndetse no gushyiramo itaka rya laterite, mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi atatu.

Ubuyobozi  bw’Akarere bugaragaza ko iyo ngengo y’imari ijyanye no kuwukora udashyizwemo kaburimbo kandi udacaniwe, gusa ngo uzubakwa mu buryo burambye ku buryo utzongera kwangizwa n’imvura mu buryo bworoshye.  

Uyu muhanda uragorana cyane mu bihe by’imvura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25