Mupenzi Naricisse wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke, nyuma y’imyaka itatu yari amaze kuri uyu mwanya, yijeje ko muri manda ye agiye kongera ubufatanye n’abaturage mu guharanira iterambere rirambye.
Yatorewe kuyobora aka Karere mu matora ya Komite Nyobozi y’Akarere n’aya Biro y’Inama Njyanama yabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026, aho yari umukandida rukumbi ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere.
Mupenzi Naricisse yagize amajwi 505, Nyabyenda Emille atorwa kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu gihe Uwamwiza Jeanne d’Arc yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ni ku nshuro ya kabiri, Mupenzi Naricisse atorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke. Ku nshuro ya mbere yatorewe uyu mwanya mu matora yo kuzuza Inama Njyanama n’iya Komite Nyobozi y’Akarere yabaye ku wa 7 Ukuboza 2023.
Nyuma yo gutorwa, mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko kugira ngo intego z’iterambere ry’Akarere zigerweho hakenewe ubufatanye bw’inzego zose, harimo n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage bacu bakeneye byinshi cyane, ariko hari ibiri mu igenamigambi ry’Akarere birimo imihanda yatangiye kubakwa tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo birangire, bityo abaturage barusheho gutera imbere.
Dufite Ikigo Nderabuzima cya Mwezi gishaje, ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Cyato tugomba gukomeza kubaka. Icya mbere ni ugufatanya n’abaturage no gukorana na bo, kuko ntitwakora twenyine.”
Yakomeje avuga ko hari n’izindi nshingano zitandukanye bazibandaho, bashingiye ku masezerano abaturage babahaye. Ati: “Hari n’ibindi byinshi tuzakora nk’inshingano muduhaye, biri mu masezerano mwatugiriye icyizere. Tuzafatanya muri byose.”
Mu Ntara y’Iburengerazuba, abandi bayobozi batorewe kuyobora uturere barimo Phanuel Sindayiheba watorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, Muzungu Gérard uyobora Karongi na Murindwa Prosper watorewe kuyobora Rubavu.
Abandi ni Nikuze Bernadette watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro, Ndayambaje Karima watorewe kuyobora Nyabihu na Jacqueline Uwingabire watorewe kuyobora Ngororero.
Muri ayo matora kandi hatowe abandi bayobozi bungirije b’uturere bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE