Abajonjora ikawa yoherezwa mu mahanga bahamya ko bibafasha mu mibereho yabo

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Abakora akazi ko kujonjora ikawa itonoye yoherezwa mu mahanga, bavuga ko aka kazi kabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi cyane urubyiruko rugakora rushaka iby’ibanze nkenerwa.

Abiganjemo urubyiruko baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko nubwo amafaranga bakorera atari menshi, ariko abarinda kwishora mu ngeso mbi no kugwa mu bishuko ngo bahabwe n’ababashuka ibyo bakeneye.

Niyomufasha Agnes, wiga mu mwaka a gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko akazi ko kujonjora ikawa kamufasha kubona ibikoresho by’ishuri nubwo hari bagenzi be ajya abwira ngo bagasabe bakamubwira ko gaciriritse.

Ati: “Mu kiruhuko mba ngomba gushaka aho nakora ngo nzabone ibikoresho nsubiye ku ishuri. Ababyeyi baba barimo gushaka amafaranga y’ishuri, ariko ibindi nkeneye ntabwo byose babasha kubimbonera bitewe n’ubushobozi.”

Akomeza avuga ko mu mafaranga bahembwa amaze kuguramo ingurube ebyiri kandi ko mu gihe kiri imbere zizamufasha kwiteza imbere ubwo azaba arangije kwiga.

Ati: “Umwaka utaha nzajya nkora nizigama kuko nzaba narangije kwiga, ntegereje ko nzagira amahirwe yo kujya muri Kaminuza. Amafaranga nzajya nkorera nzayaguramo ingurube nongere ebyiri mfite, ku buryo nzakomeza kujya nikemurira ibibazo.”

Niyogisubizo Ruth, we yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko nyuma yo kuba yigurira ibikoresho, akazi ko kujonjora ikawa kamurinze kujya mu kigare gishobora gutuma yishora mu ngeso mbi.

Ati: “Aya ni amahirwe nubwo hari bamwe mu rubyiruko batabibona. Hari bagenzi banjye baba ba nyamujya iyo bigiye usanga bishora mu ngeso mbi kugira ngo babone ibyo bakeneye. Njyewe aka kazi kandinze byinshi, ubu nsubiye ku ishuri nta kibazo cy’ibikoresho mfite.”

Si urubyiruko rwonyine ruvuga ko akazi ko kujonjora ikawa zoherezwa mu mahanga kabafasha mu mibereho yabo, kuko n’abubatse bavuga ko kabafasha gukemura ibibazo mu muryango.

Mukahigiro Angelique, ni umubyeyi ufite umuryango w’abantu bane, uvuga ko ataraza muri aka kazi kwishyura Mituweli byamugoraga, no kubona bimwe mu by’ibanze byabaga bigoye.

Ati: “Ntabwo nabashaga kwishyurira abana Mituweli, sinabashaga kugura umunyu n’isukari, ndetse no kubona igiceri cyo kuvoma byabaga ari ingorane. Ubu mbasha kubona ibi byose kandi nkabona n’umwenda wo kwambara.”

Akomeza avuga ko nubwo amafaranga bahembwa abafasha, ariko akiri make cyane atabasha kubafasha guhaha ibyo kurya.

Ati: “Ibiciro ku isoko biri hejuru cyane kuko baduhemba 2500 Frw ku munsi, bakayaduha buri wa gatanu. Aya mafaranga ni make kuko iyo ugeze ku isoko ntubona icyo uhaha abana ngo barye bahage. Ariko utuntu duto tutarimo ibiribwa two yadufasha kandi ntiwabaho utarya.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianey,  avuga ko nubwo abakora akazi ko kujonjora ikawa bavuga ko amafaranga bahembwa ari make atajyanye n’ibiciro biri ku isoko, ariko hashize igihe gito yongerewe.

Ati: “Mbere bakoreraga 1000 Frw, aza kongerwa aba 1500 Frw, mu mezi make ashize aya mafaranga yarongerewe aba 2500 Frw. Aya mafaranga yongerwa binyuze mu biganiro na koperative z’abahinzi b’ikawa ndetse n’uko igiciro cy’abakora akazi nk’aka mu bindi bihugu bahembwa. Igihe ba nyirikawa bazabona ko bakongera aya mafaranga, azongerwa kandi natwe tuzajya dukomeza kubakorera ubuvugizi.”

Abantu bagera ku 1500 buri munsi bahabwa akazi ko kujonjora ikawa, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere  Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB), 98% muri bo ni abagore.

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Nzeri 16, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE